YB Foundation yibutse Yvan Buravan mu gitaramo cyahuje abahanzi n’abakunzi be
Umuryango YB Foundation wateguye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima n’umurage wa Yvan Buravan, cyabereye muri Atelier du Vin mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2026.
Igitaramo cyaranzwe no kwibuka uyu muhanzi binyuze mu muziki we, aho The Target Band yacuranze zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe. Abahanzi barimo Uncle Austin, Impakanizi, Ruti Joel na Ish Kevin na bo batanze ibyishimo ku bakitabiriye.
Aba bahanzi basangiye n’abakunzi babo zimwe mu ndirimbo za Yvan Buravan, zirimo izo bakoranye na we, ndetse banaririmba izabo zakunzwe.
Muri iki gitaramo hanamuritswe indirimbo “Supranatural” yongeye gukorwa na Vasti Jackson, umucuranzi wa gitari w’umunyamerika uzwi cyane mu njyana ya Jazz.
Raissa Umutoni, mushiki wa Yvan Buravan akaba n’umwe mu bashinze YB Foundation, yashimiye abitabiriye iki gitaramo ndetse n’abandi bakomeje gushyigikira umuryango nyuma y’itabaruka ry’uyu muhanzi.
Yavuze ko kuba abakunzi ba Yvan Buravan bakomeje kwitabira ibikorwa byo kumwibuka ari ikimenyetso cy’urukundo bamukundaga ndetse n’agaciro bamuhaga.
Raissa kandi yavuze ko mbere y’iki gitaramo bari bavuye mu Karere ka Bugesera, aho bitabiriye igikorwa cyo gufasha umwana ukiri muto urwaye kanseri, indwara na yo yahitanye Yvan Buravan.
Yvan Buravan yitabye Imana mu 2022, asiga umurage ukomeye mu muziki nyarwanda.
Raissa yatangaje kandi ko mu 2027 hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka Yvan Buravan ku nshuro ya gatanu, bikazahurirana n’umwaka uyu muhanzi yari kuba yujuje imyaka 27.







