U Burusiya n’Ubwongereza birikurebana ay’ingwe
U Burusiya bwashinje u Bwongereza “guhitamo nkana kongera ubukana bw’intambara ya Ukraine”, nyuma y’uko hemejwe ko drones zakozwe n’Abongereza zakoreshejwe mu kugaba ibitero ku ntego zo mu Burusiya.
Ambasade y’u Burusiya mu Bwongereza yavuze ko London irimo kwitwara nk’umufatanyacyaha mu bitero, iburira ko ibikorwa byayo bizagira ingaruka kandi izabyishyura.
U Burusiya bwavuze ko uko uruhare rw’u Bwongereza mu ntambara rwiyongera ari ko “ikiguzi kizishyurwa kizazamuka”.
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yasubije ko idateze kuva ku murongo wo gushyigikira Ukraine, ivuga ko yiyemeje kuyifasha kubona ibikoresho byo kwirwanaho.
Drones zakozwe n’ibigo bibiri byo mu Bwongereza zakoreshejwe mu kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare n’inganda mu Burusiya, zirimo inganda zitunganya peteroli n’ububiko bwa Wildberries. Ukraine yavuze ko zimwe mu nyubako nini z’iki kigo zamaze kwangirika.
U Burusiya bwatangaje ko mu bitero biheruka, drones zigera kuri 620 zoherejwe mu gace gakikije Moscow, izirenga 180 zikaraswa n’ubwirinzi bwo mu kirere. Abantu benshi bakomerekeye muri ibyo bitero.
Ukraine na yo yatangaje ko ibitero by’u Burusiya muri Zaporizhzhia byahitanye nibura abantu babiri, abandi bane barakomereka.
