U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye i Kyiv, 13 barapfa
Abantu 13 bapfuye, abandi 40 barakomereka nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote na misile byagabwe n’u Burusiya mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv.
Ibitero byangije inyubako z’amagorofa, amazu, ibitaro by’abana ndetse n’ishuri. Ibice bitandukanye by’umujyi kandi byahuye n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Ukraine yavuze ko ikibazo gikomeye ifite ari ukubura intwaro zihagije zo guhangana n’ibitero byo mu kirere. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko iki kibazo cyagize uruhare mu gutuma abaturage benshi bahasiga ubuzima, asaba ibihugu by’inshuti kongera ubufasha mu by’intwaro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, na we yasabye abafatanyabikorwa ba Ukraine kongera intwaro z’ubwirinzi bwo mu kirere. Depite Oleksiy Goncharenko yavuze ko igihugu gifite ubushobozi buke cyane bwo gukumira misile z’u Burusiya.
Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwakoresheje drones 168 na misile 44. Ingabo zayo zivuga ko zahanuye drones 146 na misile 39, nubwo nta misile n’imwe muri izo 44 ngo yabashije guhagarikwa.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangaje ko bwakoresheje intwaro zirasa ku butaka, mu kirere no mu nyanja, bugamije ibirindiro bya gisirikare n’ububiko bw’intwaro muri Ukraine.
Mu Burusiya na ho Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko drones 726 za Ukraine zarashwe zirahanuwe mu bice bitandukanye by’igihugu. Romania na Pologne kandi byashyize ingabo zabyo mu bikorwa by’ubwirinzi nyuma y’uko ibitero byegereye ikirere cyabyo.
Zelensky yavuze ko Ukraine ikeneye ubwirinzi buhagije kugira ngo ibashe guhangana n’ibitero, anashimangira ko igitutu cya gisirikare ari kimwe mu byatuma u Burusiya bwemera amahoro arambye.
