AmakuruUtuntu Nutundi

Abantu bane bapfiriye muri Walikale nyuma yo kurya inyama z’inkende

Abantu bane bo muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barapfuye nyuma yo kurwara bikomeye bikekwa ko bifitanye isano no kurya inyama z’inkende.

Dr. Théophile Muka, uyobora by’agateganyo Zone de Santé ya Pinga, yavuze ko abo bantu batangiye kurwara nyuma yo kurya izo nyama ku wa Gatandatu. Abandi bantu bari basangiye na bo na bo bageze kwa muganga bafite ibimenyetso bikomeye by’uburwayi.

Uyu muganga yavuze ko ari ubwa mbere muri Zone de Santé ya Pinga habaye ikibazo nk’iki.

Nyuma y’izo mpfu, inzego z’ubuzima zohereje itsinda ry’abaganga n’abandi bakozi b’ubuzima i Munsanga kugira ngo risuzume abarwayi ndetse rikore iperereza ku cyaba cyateye ubu burwayi.

Abakiri mu buzima ariko bafite ibimenyetso bikomeye biteganyijwe ko bazafatwa ibipimo, bikoherezwa muri laboratwari kugira ngo hasuzumwe inkomoko y’indwara cyangwa uburozi bwabagezeho.

Dr. Muka yavuze ko itsinda ryoherejwe aho ikibazo cyabereye rizibanda ku gufata ibipimo ku barwayi kugira ngo bikorerwe isuzuma rya laboratwari.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza niba uburwayi bwatewe n’inyama z’inkende ubwazo cyangwa uburyo zatunganyijwemo. Inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana ikibazo mu gihe hategerejwe ibisubizo bya laboratwari.

Ibyo bisubizo ni byo bizafasha kugaragaza icyateye ubu burwayi no gufasha inzego bireba gufata ingamba zo gukumira ko ikibazo cyakwongera kugaragara cyangwa kigakwira mu bandi baturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger