AmakuruPolitiki

Urukiko rwafatiye Kazungu igihano cy’ibanze mu gihe agikurikiranyweho ibyaha ashinjwa

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Kazungu Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha bikomeye akurikiranyweho.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha 10 birimo kwica umuntu biturutse ku bushake.

Abantu benshi bari baje ku bwinshi bashaka kumenya umwanzuro w’urukiko ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abagera kuri 14 urw’agashinyaguro.

Kazungu Denis yageze mu rukiko arinzwe bikomeye ndetse n’ubushinjacyaha burahari.

Igihe cyari giteganijwe cy’isomwa ry’urubanza rwa Kazungu Denis ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo cyarenzeho iminota myinshi.

Icyumba nimero 1 cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyari kirinzwe n’abapolisi babiri bafite imbunda.

Itangazamakuru mpuzamahanga n’irikorera ku rubuga nkoranyambaga rwa ’YouTube’ nibo bari biganje mu bakurikiranye isomwa ry’uru rubanza.

Mbere gato yo gutangira isomwa ry’urubanza mu cyumba cy’urukiko hinjiye umugabo wavugaga mu ijwi riranguruye agira ati ” Ni munyereke uwo Kazungu wishe mushiki wanjye.”

Polisi yahise imusohora hanze hanyuma urukiko rutangira gusoma umwanzuro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger