AmakuruImyidagaduro

The Ben yagaragaje imodoka itabonana yaguriye umukunzi we Pamella( Amafoto)

Umuhanzi The Ben abinyujije kuri Instagram ye,yerekanye imodoka y’akataraboneka yahaye umugore we Uwicyeza Pamella baheruka gusezerana mu mategeko.

Muri iyi foto,uyu muhanzi yagaragaye ari kumwe n’umugore we Pamella afite indabo ndetse iruhande rwabo hari imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Range Rover.

Iyi foto igaragaza aba bombi bamwenyura, The Ben yayanditseho ubutumwa bugira ati “Ukwanga nzamwanga.”

Ayo magambo yumvikanye mu ndirimbo ye yise ‘Ko ndahindutse’.

Amakuru avuga ko iyi mpano y’akataraboneka, The Ben yahaye umugore we, yayimushyikirije mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu muhanzi ariteguraga kwerekeza mu Burundi, mu gitaramo cy’amateka ahafite kizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger