AmakuruImikino

Haravugwa ubugambanyi muri Rayon Sports ku mukino utaha na Al-Hilal Benghazi

Biravugwa ko hari abantu bamwe barimo abahoze ari abakunzi ba Rayon Sports n’abakiribo bashobora kuba basabye amafaranga ibihumbi 20 $ ngo bayanyanyagize mu bakinnyi ba Rayon Sports bazitsindishe.

Nk’uko umwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda yabitangaje ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter,aba basigaye ari abanzi ba Rayon Sports barahoze bayikunda,ngo barashaka gukora ibishoboka byose ngo isezererwe,ntigere mu matsinda ya CAF Confeederation Cup nkuko ibyifuza.

Uyu munyamakuru yavuze ko ayo mafaranga batarayahabwa ariko ngo gahunda yabo n’ugushaka uko batsindisha Rayon Sports.

Byavuzwe ko abatse ayo mafaranga Al Hilal Benghazi ari uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports,Gacinya Chance Denis na murumuna we Regis nawe wahoze ari umufana wa Gikundiro akerekeza muri APR FC.

Radio Fine FM yavuze ko yavuganye n’aba bombi bavuga ko ibyo ari ibihuha batigeze bakora ibyo bintu.

Gacinya yavuze ko atakora ibyo bintu kubera urukundo akunda iyi kipe ndetse ko adashaka no kuyigarukamo.

Aya makuru ngo yageze muri Rayon Sports ndetse yatangiye no kuyakurikirana cyane ko ubuyobozi bwayo bwemeye gukora ibishoboka byose ngo batsinde uyu mukino.

Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi uzabera kuri Kigali Pele Stadium,kuwa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho buri mukunzi wa Rayon Sports yifuza kubona iyi kipe yongera gusubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup,uzasifurwa n’umunya Senegal,Adalbert Diouf

Twitter
WhatsApp
FbMessenger