Umwana wa Kim Kardashian na Kanye west agiye gutarama mu birori bikomeye ku Isi
North West, umukobwa Kanye West yabyaranye n’umunyamideri Kim Kardashian, ni umwe mu bahanzi batumiwe ngo bazatarame mu iserukiramuco ryitwa “The Lyrical Lemonade Summer Smash”.
Mu mwaka ushize uyu mukobwa yagaragaye yifotozanya n’abahanzi bakomeye, Molly Santana na Che, bari bataramye muri iri serukiramuco ngarukamwaka.
Ni iserukiramuco rizabera mu mujyi wa Chicago, muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mpeshyi ya 2026. Risanzwe ritegurwa na Sosiyete ya ‘SPKRBX’.
Ni inshuro ya mbere uyu muhanzi agiye gutarama mu iserukiramuco ari ku rutonde rw’abatumiwe.
Iri serukiramuco rizatangira ku wa 12 Kamena 2026 aho North West azataramana n’abakomeye barimo Lil Uzi Vert na Sexyy Red ku rubyiniro rumwe. Ni mu gihe rizataramo abandi nka Playboi Carti, Lil Baby, n’abandi, bucyeye bwaho ku wa 13 na 14.
Nyuma y’uko ateye ikirenge mu cya se agatangaza ko yinjiye mu mwuga w’umuziki, North West anaherutse guteguza EP (Extended Play) ndetse yatangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi bakizamuka barimo Skaiwater na Babyxsosa.
Yanagaragaye mu bitaramo byinshi afasha se gutarama ku rubyiniro mu dirimbo nyinshi ze nshya zirimo “Piercing on my hand,” bafatanyije kuririmba mu ijoro rya kabiri mu bitaramo se, Kanye West, aherutse gukorera mu kibuga cya SoFi Stadium mu ntangiriro z’uku kwezi.
Usibye ibi, uyu mwana w’umukobwa amaze no kwigaragaza cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, dore amaze no kuba umwe mu basinyishije abahanzi barimo OsamaSon, 2Slimey, n’abandi.
