Hongrie: Abacukura imva bahuriye mu irushanwa ridasanzwe
Mu gihugu cya Hongrie habereye irushanwa ridasanzwe ryahuje abantu bakora umwuga wo gucukura imva, hagamijwe kugaragaza ko uyu murimo usaba ubuhanga, kwihangana no gukurikiza neza ibipimo.
Iri rushanwa ryabereye ku irimbi ryo mu mujyi wa Nyergesújfalu, mu majyaruguru y’igihugu, ritegurwa n’umuryango ukora ibikorwa bijyanye no gucunga no kwita ku marimbi muri Hongrie.
Abateguye iri rushanwa bavuze ko bashaka guhindura imyumvire imwe n’imwe abantu bafite ku mwuga wo gucukura imva, ndetse no gufasha abantu kurushaho gutinyuka kuganira ku rupfu n’ibijyanye no gusezera ku batakiriho.
Abantu 38 ni bo bitabiriye irushanwa, bakora amakipe 19 y’abantu babiri. Buri kipe yahawe ibikoresho by’ibanze birimo amasuka, maze ikora mu butaka bwari bwakomye cyane kubera igihe kirekire cy’izuba.
Abahatanye bapimwe ahanini ku muvuduko bakoresheje mu gucukura no gutunganya imva, ariko n’uburyo imva yabaga iteguye neza bwari mu bipimo byitabwagaho.
Robert Nagy, wegukanye igihembo cya mbere ari kumwe na mugenzi we Laszlo Kiss, yavuze ko nubwo irushanwa ryibandaga ku kwihuta, mu kazi gasanzwe hakenerwa kwitonda cyane kugira ngo imva ibe yujuje ibipimo bikenewe.
Ikipe yabo yarushije izindi nyuma yo kurangiza imva mu isaha imwe n’iminota 21, ikurikije amabwiriza yari yashyizweho n’abategura irushanwa.
Abategura iki gikorwa basobanuye ko batashakaga guhindura urupfu ikintu cyo kwishimisha, ahubwo ko bifuzaga kwerekana uruhare n’agaciro k’abakora imirimo yo gutegura ahashyingurwa abantu.
Bavuze ko gucukura imva ari umwuga ugira uruhare rukomeye mu gutegura umuhango wo gushyingura, bityo ukaba ukwiye guhabwa agaciro no kubahwa nk’indi myuga yose isaba ubumenyi n’ubushobozi.

