Knowless yagaragaje ko agifite intimba y’abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ataramenya aho bashyizwe
Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko akomeje kubabazwa n’uko, nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abo mu muryango we bishwe ariko hakaba hataramenyekana aho bashyizwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kwitabira igikorwa cyo kwibuka cyabereye mu Karere ka Rutsiro, aho bamwe mu bo mu muryango wa nyina biciwe.
Yavuze ko ikibazo cyo kutamenya aho abiciwe bashyizwe kitamureba wenyine, ahubwo ari ikibazo gihuriweho n’abarokotse Jenoside benshi. Yagaragaje ko bibabaza cyane kuba umuntu yarabuze abe ariko ntamenye aho bari ngo abashyingure mu cyubahiro.
Knowless yasabye abagize uruhare muri ibyo byaha kugaragaza ubumuntu, bagatanga amakuru y’aho bashyize imibiri y’abishwe, kugira ngo imiryango yabo ibone amahirwe yo kubashyingura neza no kuruhuka ku mutima.
Yongeyeho ko n’iyo ababizi baba bafite impungenge zo kubivuga ku mugaragaro, bakwiye gushaka uburyo ayo makuru yamenyekana, kabone n’iyo byakorwa mu ibanga, hagamijwe gufasha imiryango yabuze abayo.
Yibukije ko iki kibazo gikomeye cyane, kuko nta kintu kibabaza nko kuba wariciwe abe ukamara imyaka myinshi utazi aho bashyizwe.
Mu mwaka wa 2023, Butera Knowless yashoboye gushyingura mu cyubahiro bamwe mu bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba ruherereye mu Karere ka Rutsiro.







