AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi waririmbye “Kiradodora” yitabye Imana

Umuziki w’uburundi ukomeje guca mu ibihe bikomeye muri iki cyumweru turimo gusoza kuko nyuma y’urupfu rwababaje benshi rw’umuhanzikazi Miss Erica,inararibonye mu muziki w’uburundi Sam overmix uzwi cyane mu ndirimbo ‘Kiradodora’ nawe yaraye atabarutse.

Uyu muhanzi wakoze iriya ndirimbo yakunzwe cyane no mu Rwanda yapfuye kuri uyu wa gatandatu.

Sam Overmix yari azwi no mu ndirimbo ‘Nyegera’ yaririmbanye na mugenzi we Yacouba,nanone bakoranye Kiradodora.

Uyu muhanzi yahitanwe n’indwara yari amaranye igihe gito.

Ku wa kane w’iki cyumweru nibwo hamenyekaye inkuru ibabaje mu muziki wo mu Buruni ijyanye n’urupfu rwa Miss Erica, wapfiriye mu bitaro BUMEREC aho yari arwariye.

Indirimbo “Kiradodora” ya Sam na Yacouba, “Utudeje” ya Ndayiragije Job, zagize umurindi ukaze bitewe ahanini n’uburyo zibyinitse muri za 2005-2006.

Zacuranzwe mu buryo bukomeye mu tubari dutandukanye ari nako abantu bazibyina hirya no hino mu Rwanda no mu Burundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger