AmakuruImikino

Rayon Sports yavuze akayabo izakoresha mu ngengo y’imari y’uyu mwaka

Ikipe ya Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango bayo ko uyu mwaka w’imikino, ingengo y’imari iyi kipe izakoresha ari agera kuri Miliyoni magana acyenda (900.000.000 FRW) avuye kuri Miliyoni Magana arindwi yari yakoreshejwe umwaka ushize.

Nkuko tubikesha Rwanda Magazine,Nkubana Adrien, DAF (Director of Administration and Finance) wa Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango uko umutungo wakoreshejwe umwaka ushize mu nteko rusange isanzwe yabaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023.

Amafaranga yinjiye avuye kuri Stades ni miliyoni 173 (173.535.500 FRW), angana na 24% y’ingengo y’imari yakoreshejwe umwaka ushize.

Amafaranga yatanzwe n’abafana ni Miliyoni 129 (129.607.900 FRW) angana na 18%. Aya harimo Miliyoni 51 (51.170.000 FRW) yatanzwe na Fan clubs(angana na 39.5% y’ayatanzwe n’abafana muri rusange). Inkunga zanyuze ku *008000# zingana na miliyoni 36 (36.787.900 FRW) angana na 28.4%. Abantu baguze amatike ya season , akanama ngishwanama n’abantu ku giti cyabo bose batanze agera kuri Miliyoni 41 (41.650.000 FRW). Ahwanye n’ijanisha rya 32.1% ukurikije ayatanzwe n’abafana muri rusange.

Uruhare rw’abafatanyabikorwa rwari miliyoni zisaga 300 (337.000.00) angana na 46 %. Inguzanyo ikipe yafashe ni miliyoni 59 (59.070.752 FRW)angana na 8%. Ibihembo ikipe yegukanye mu marushanwa atandukanye ni miliyoni 27 (27.000.000 FRW) bingana na 4%. Yose hamwe amafaranga yakoreshejwe yageze kuri Miliyoni magana arindwi na makumyabiri n’esheshatu (726.929.591 FRW)

Nyuma yo kwerekana iyi mibare y’umwaka ushize, Nkubana Adrien yaboneyeho kubwira abanyamuryango ko uyu mwaka w’imikino Rayon Sports izakoresha Miliyoni magana acyenda (900.000.000 FRW).

Ku bigendanye n’uko harimo ikinyuranyo cy’amafaranga ugereranyije n’umwaka ushize, Adrien yavuze ko bagiye gukomeza gushaka abafatanyabikorwa batandukanye ariko anavuga ko bizeye ko Fan clubs zizagenda zongera umusanzu, hakaziyongeraho amafaranga ava ku bibuga.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko bufite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona ikipe ikongera guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League aho kuba muri CAF Confederation cup.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger