AmakuruImikino

Perezida wa Rayon Sports yakomoje ku byo kurekura Youssef na Mugadam

Mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe yateranye ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo yabereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali,Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abakinnyi babiri ba Gikundiro, Umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam, bari mu kwezi ko kwitekerezaho ari na ko kuzagena ahazaza habo muri iyi kipe.

Mu mezi abiri ashize havuzwe cyane inkuru z’uko Umunya-Maroc, Youssef Rharb ashobora gutandukana na Rayon Sports ndetse ko iyi kipe iri mu nzira zo kumusezerera hamwe n’Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam.

Kuri iki kibazo, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasubije ko aba bombi bahawe kwitekerezaho ukwezi kumwe ari na ko kuzagena ahazaza habo muri iyi kipe.

Ati “Iyo wubaka ikipe ntabwo ugendera ku marangamutima uba ushaka umusaruro, amasezerano aba avuga ibyo ugomba gutanga n’ibyo uhabwa.”

“Raporo z’abatoza n’ubuyobozi zasanze abo bantu bombi nta musaruro batanga, tuganira na bo ndetse tubandikira dushingiye ku masezerano inzandiko zisaba y’uko dutandukana nk’uko amasezerano abivuga.”

Yakomeje agira ati “Ariko harimo ukwezi kumwe ko kugira ngo babanze babitekerezeho, ubu rero uko kwezi kuracyarimo ntikurarangira, nikurangira tuzongera tuvugane turebe icyakorwa.”

Rayon Sports yumvikanye na Eid Mugadam Abakar Mugadam tariki 4 Kanama 2023 maze asinyira Murera ku busabe bw’Umunya-Tunisia, Yameni Zelfani wayitozaga waje gutandukana na yo nyuma y’imyitwarire idahwitse n’umusaruro udashimishije.

Youssef Rhab we yagarutse muri Gikundiro muri Nyakanga afitiwe icyizere cyinshi n’abafana ba Rayon Sports gusa umusaruro bari bamwitezeho si wo yatanze, imvune n’urwego rwe rwari rwarasubiye inyuma byatumye atabona umwanya uhoraho muri iyi kipe.

Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze kandi ko bagabanyije amadeni akabije basanze mu ikipe ubwo bageraga ku buyobozi.

Yagize ati “Mu madeni angana na miliyoni 860 twasanze mu ikipe (muri 2021) twagiye tuyishyura buhoro buhoro, ubu dusigaranye ideni ringana na Miliyoni magana abiri na mirongo… ndetse turifuza ko ku mpera z’uyu mwaka tuzaba twishyuye 25% ry’aya.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger