Umuhanzi Cécile Kayirebwa yakorewe ibirori byo kwizihiza imyaka 80 y’amavuko na 60 amaze mu muziki
Mu ijoro ryo ku wa 25 Ukwakira 2026 umuryango n’inshuti za Cécile Kayirebwa bamukoreye ibirori byabereye muri ‘Hôtel des Mille Collines’ byo kwizihiza imyaka 80 amaze avutse ndetse n’imyaka 60 amaze mu muziki.
Ni ibirori umuryango we wahisemo gukora udatumiye itangazamakuru icyakora bitumirwamo bamwe mu bahanzi b’inshuti za Cécile Kayirebwa, inshuti ze n’abo mu muryango we.
Abitabiriye iki gitaramo ni abahawe ubutumire n’umuryango wa Cécile Kayirebwa, barimo abahanzi nka Mariya Yohana, Mani Martin, Muyango Jean Marie n’abandi banyuranye.
Mu bandi bitabiriye iki gitaramo barimo Tito Rutaremara, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Nduhungirehe Olivier n’abandi banyuranye.
Cécile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi b’abanyabigwi u Rwanda rufite, wamamaye mu ndirimbo gakondo no mu bikorwa byo kumenyekanisha umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Kayirebwa yavukiye i Kigali ku wa 22 Ukwakira 1946, avukira mu muryango wakundaga umuziki. Ababyeyi be bombi bakundaga kuririmba, by’umwihariko se wari umuririmbyi muri korali ya Kiliziya Gatolika. Ibi byamufashije gukurira mu mwuka w’ubuhanzi, atangira kugaragaza impano yo kuririmba akiri umwana.
Amashuri abanza yayize muri Notre-Dame de Cîteaux i Kigali, ayisumbuye ayakomereza muri École Sociale de Karubanda i Butare. Aho ni ho yashinze itsinda ry’indirimbo n’imbyino gakondo, atangira no guhimba ibihangano byubakiye ku muco nyarwanda.
Mu 1973, Kayirebwa yavuye mu Rwanda ajya gutura mu Bubiligi, aho yakomeje ibikorwa bye by’ubuhanzi. Yashinze itsinda Inyange ryari rigamije kubungabunga umuco nyarwanda no kuwusangiza Abanyarwanda baba mu mahanga, cyane cyane urubyiruko.
Mu 1981, yashyize hanze album ye ya mbere yise Chansons Rwandaises, yakwirakwije cyane mu Banyarwanda baba mu mahanga. Yakomeje gukora umuziki, asohora ibihangano byagiye bimenyekanisha umuco nyarwanda mu bihugu bitandukanye.
Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Ubumanzi”, “Umunezero”, “None Twaza”, “Tarihinda”, “Ndare” n’izindi zigaragaza ubukungu bw’ururimi rw’Ikinyarwanda n’ubuvanganzo gakondo.
Mu 1994, yashyize hanze album Rwanda, naho mu 2002 asohora Amahoro, mu 2005 akurikizaho Ibihozo. Ibihangano bye byagarutse ku muco, urukundo, ubuzima bw’Abanyarwanda n’icyizere.
Mu 2016, yashyize hanze album ‘Urukumbuzi’, akomeza urugendo rwo kugeza umuziki gakondo nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga no kuwusangiza abakiri bato.



