AmakuruPolitiki

Ibyo wamenya kuri Sir Ian Wood, wasize umurage ukomeye mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda

Sir Ian Wood, umwe mu baherwe bakomeye bo muri Ecosse, wari uzwi mu bucuruzi no mu bikorwa by’ubugiraneza, yasize umurage ukomeye mu Rwanda, by’umwihariko mu guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi no kuzamura imibereho y’abahinzi bato.

Uyu mugabo witabye Imana ku wa 26 Nyakanga 2026 afite imyaka 84, yibutswe mu muhango wabereye mu Mujyi wa Aberdeen muri Ecosse ku wa 23 Ukwakira, witabiriwe n’abantu barenga 300, barimo abo mu muryango we, inshuti n’abayobozi batandukanye.

Perezida Paul Kagame yari mu batanze ubutumwa bwo kumwibuka binyuze mu mashusho, agaragaza ko ibikorwa bya Wood muri Afurika, cyane cyane mu Rwanda, byaranzwe n’ubwitange n’umutima wo gufasha abandi. Yavuze ko yasize umurage uzakomeza kubera benshi urugero.

Melinda French Gates na we yashimye uruhare rwa Wood mu guhindura imibereho y’abandi, agaragaza ko nubwo yari yarageze ku rwego rwo hejuru mu bucuruzi, atigeze yibagirwa inshingano zo gufasha abandi, haba mu bahinzi bato bo mu Rwanda cyangwa abarimu bo muri Aberdeen.

Sir Ian Wood yavukiye mu Mujyi wa Aberdeen muri Ecosse. Yamenyekanye cyane nk’umushoramari mu rwego rw’ingufu, nyuma yo guhindura ubucuruzi bw’umuryango we bwari bushingiye ku bwato n’uburobyi, akabuteza imbere bukavamo ikigo mpuzamahanga cya Wood Group, cyibanda ku bwubatsi n’ubujyanama mu bijyanye n’ingufu.

Yatangiye kuyobora ubwo bucuruzi mu 1967, abugeza ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe cyabwo cyiza, Wood Group yari ifite agaciro karenga miliyari eshanu z’ama-pound. Mu 1994, yahawe icyubahiro cya Sir kubera uruhare yagize mu guteza imbere urwego rwa peteroli na gaz.

Wood yari mu baherwe bakomeye muri Ecosse, umutungo we bwite ukabarirwa muri miliyari 1,8 z’ama-pound. Mu 2007, yashinze umuryango The Wood Foundation, agamije gukoresha igice cy’umutungo we mu bikorwa by’ubugiraneza, cyane cyane mu guteza imbere uburezi, ubuhinzi n’imibereho y’abaturage.

Uruhare rwe mu Rwanda rwibanze cyane ku guteza imbere urwego rw’icyayi. Binyuze muri The Wood Foundation, ibikorwa byo gufasha uru rwego byatangiye mu 2010. Mu 2012, uyu muryango ku bufatanye na Gatsby Foundation washoye imari mu nganda z’icyayi za Mulindi na Shagasha, hagamijwe kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abahinzi bato.

Mu 2022, uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rweguriwe abahinzi barenga 5.000, nyuma y’imyaka icumi y’ishoramari n’amahugurwa. Byabaye intambwe ikomeye kuko rwabaye uruganda rwa mbere rw’icyayi mu Rwanda rweguriwe abahinzi bato ku kigero cya 100%.

Mu Ugushyingo 2016, Wood yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, amugezaho ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi n’imishinga yari iteganyijwe kwagurwa.

Umuryango we wanagize uruhare mu mishinga yo kwagura ubuhinzi bw’icyayi mu turere twa Nyaruguru na Karongi, ndetse no guteza imbere inganda z’icyayi.

Nubwo Sir Ian Wood yitabye Imana, ibikorwa bye bikomeje binyuze muri The Wood Foundation. Muri Nzeri 2026, uyu muryango watangaje ishoramari rishya mu ruganda rw’icyayi rwa Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, hagamijwe kongera umusaruro no gufasha abandi bahinzi 2.500.

Umuhungu we, Garreth Wood, yavuze ko yibuka urugendo yagiranye na se mu Rwanda mu 2017, ubwo basangaga abahinzi b’icyayi barenga ibihumbi 10 n’imiryango yabo bateraniye mu birori byo kwizihiza ibyo bari bagezeho.

Yavuze ko yatangajwe n’urukundo abo baturage bagaragarizaga se, bikamwereka agaciro ibikorwa bye byari bifite mu mibereho yabo.

Sir Ian Wood yasize umugore we Lady Helen, abana batatu n’abuzukuru barindwi. Umurage we ukomeje kubumbatira ibikorwa bya The Wood Foundation, ubu iyobowe na Garreth Wood, mu mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger