RIB yagiriye inama Daddy Cassanova ku mu-DJ wakoresheje izina rye
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiriye inama umuhanzi Nyarwanda Daddy Cassanova, utuye muri Canada, ku buryo yakurikiranisha ikibazo cy’umu-DJ wo mu Rwanda avuga ko yakoresheje izina rye mu kwamamaza igitaramo atabimuhereye uburenganzira.
Uyu muhanzi, amazina ye asanzwe akaba ari Manzi Kalisi Daddy, yamenyesheje RIB binyuze ku rubuga rwa X ko hari umu-DJ wakoresheje izina rye mu kwamamaza igitaramo atabanje kumusaba uburenganzira.
Daddy Cassanova yasabye RIB kumugira inama ku nzira yanyuramo kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.
Mu butumwa yanditse, yagize ati: “Nitwa Manzi Kalisi Daddy, mu muziki nkaba nzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova. Ndi umuhanzi Nyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Canada, kandi ndashaka kurega umu-DJ wo mu Rwanda wakoresheje izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo ntamuhaye uburenganzira. Ni izihe nzira nziza nakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke?”
Mu kumusubiza, RIB yamusabye kugeza ikirego kuri sitasiyo yayo imwegereye, akajyana n’ibimenyetso bifitanye isano n’ikibazo yatanze.
Uru rwego rwagize ruti: “Muraho Daddy, murakoze kutwandikira. Turabasaba kugeza ikirego cyanyu kuri sitasiyo ya RIB ibegereye, mujyaneyo n’ibimenyetso mufite. Tuzakurikirana ikibazo cyanyu.”
Nyuma y’igisubizo cya RIB, Daddy Cassanova yashimiye uru rwego ku buryo rwamwitayeho, anavuga ko itsinda rye ryamaze kohereza ikirego kirimo ibimenyetso byakusanyijwe kuri iki kibazo.
Yagize ati: “Murakoze ku gisubizo cyanyu cyihuse. Itsinda ryanjye ryabohereje imeri muri iki gitondo irimo ibimenyetso byose byanditse kandi byakusanyijwe kuri iki kibazo. Twiteguye gukurikiza inzira yose muzatugira inama, harimo no kwitaba ku giti cyacu niba ari ngombwa.”
Daddy Cassanova ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamamaye mu myaka yatambutse, by’umwihariko mu ndirimbo zirimo Imyaka itatu na Ishiraniro, zakunzwe n’abatari bake mu myaka ya za 2000.
Uyu muhanzi yakomereje ibikorwa bye bya muzika muri Canada, ariko akomeza gukorana n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Aherutse no gusura u Rwanda, aho yashyize hanze indirimbo ye yise Make It Home, yakozwe mu njyana ya Reggae.
