AmakuruPolitiki

Ukraine: Umuryango wa Perezida Volodmyr Zelensky uri mu gahinda gakabije

Mu kiganiro umugore wa Perezida wa ukraine yagiranye na BBC yayigaragarije akababaro umuryango w’ Umukuru w’ Igihugu cya Ukraine watewe n’ intambara iri guhuza gihugu ke n’ Uburusiya.

Yagize ati: “Intambara yatumye umuryango wacu ucikamo ibice ariko turakomeye, tumeze neza mu buryo bwose. Kandi nizeye ko nidufatanya tuzabikemura.” Akomeza avuga ko Umuhungu we akumbuye se cyane.

Yahaye ubutumwa umugabo we avuga ko amushyigikiye kandi ko amwizeye ndetse avuga ko nubwo bitoroshye ariko abizi neza ko akomeye ndetse azi no kwihangana anagaragaza ko kwihangana aricyo abanya Ukraine bakeneye.

Perezida Volodmyr Zelensky yashakanye na Olena Kiyashko Zelenska babyarana umukobwa w’ imyaka 19 Oleksandra Zelenska wavutse ku wa 15 Nyakanga 2004 n’ umuhungu witwa Kyrylo Zelenski wavutse ku wa 21 Mutarama 2013 bivuze ko afite imyaka 10 gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger