AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru na Radio Fine FM akorera bari mbiri mbiri

Ikigo Ineza Life Center Ltd gihagarariwe na Niyonkuru Meschack gicuruza kikanavurisha imiti gakondo y’ibimera cyakoraga ibiganiro byo kwamamaza kuri radiyo Fine FM, aho bari bamaze imyaka 3 bakorana neza nta rwaserera iravuka hagati ya radiyo n’umukiriya wayo, ndetse bari banafitanye amasezerano y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 3frw.

Radiyo Fine FM ihagarariwe na Rutayisire Mushaija Donath mu buryo butunguranye yaje guhagarika aya masezerano ifitanye na Ineza Life Center Ltd nta mpamvu zitanzwe zo kuyahagarika, aho iyi radiyo izwi ku kiganiro Urukiko rw’Ubujurire yatambutsaga ibiganiro kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru, aho hatambukaga ibiganiro inshuro 8 ku munsi byamamaza ubuvuzi gakondo.

Ikigo Ineza Life Center Ltd cyaje gutanga ikirego mu rukiko kuwa 16 Mutarama 2023, aho cyatanze ikirego kirega Fine FM na Mushaija Donath, kiregera gusesa amasezerano y’ubucuruzi binyuranyije n’amategeko n’indishyi zitandukanye, aho ikirego cyahawe nimero RCOM OO17/2023/TC.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi, iburanisha ryabaye kuwa 13 Nyakanga 2023, urukiko rwahamagaye ababuranyi, Ineza Life Center Ltd yaje ihagarariwe n’umunyamategeko Me Hagenimana Polycarpe naho Fine Fm na Rutayisire Mushaija Donath bahagararirwa na Me Kwizera Jean Bosco, icyakora urukiko rwabajije impande zombi niba ikibazo cyabo kitakemurwa binyuze mu buhuza, bakabyemera ariko bagasaba ko ubuhuza bwakorwa n’urukiko.

Ibiganiro by’ubuhuza byashyizwe kuwa 19 Nyakanga 2023, ariko ntibyaza gukorwa kubera ko Me Kwizera Jean Bosco yari yagize ibyago, byaje kwimurirwa kuwa 31 Nyakanga 2023 ariko kuri uwo munsi nabwo ntibyakorwa kubera ko uruhande rwa Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath rutabonetse.

Ibiganiro by’ubuhuza byaje kwimurirwa kuwa 31 Kanama 2023, kuri uwo munsi abafitanye ikibazo bitabye bahagarariwe nka mbere, ariko ku ruhande rwa Ineza Life Center Ltd hanaje uwitwa Niyonkuru Meschack aherekejwe na Patrick Niyomushumba, ku rundi ruhande Rutayisire Mushaija Donath ahibereye, ibiganiro byarakozwe ariko bigaragara ko bidashoboka ko ikibazo cyakemurwa binyuze mu nzira y’ubuhuza.

Urukiko rumaze kwitegereza uko bimeze, rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza rwabo ruzaburanwa mu mizi ku itariki bazamenyeshwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger