AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe iri kubera i Nairobi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe iri kubera i Nairobi muri Kenya, aho igomba kumara iminsi itatu yiga ku buryo bwo kwifashisha ingufu zitangiza ibidukikije mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Afurika n’Isi muri rusange.

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bose bakiriwe na William Ruto uyobora Kenya. Ni iya mbere ibaye aho ibihugu bya Afurika byiga ku mihindagurikire y’ibihe. Itegurwa na Guverinoma ya Kenya hamwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Igomba kubakira ku bizaganirwaho mu nama ya COP28 izabera i Dubai mu mpera z’uyu mwaka, ndetse ni umwanya ku bihugu bya Afurika kugira ngo bishyireho ingamba n’amavugurura ajyanye n’ibikorwa ku rwego mpuzamahanga mu gushaka ubushobozi, guhanahana ubunararibonye n’ibindi byafasha gukemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’Isi.

Iyi nama ibaye nyuma y’igihe Perezida wa Kenya asaba ko ibihugu bikize bigira uruhare mu gukuraho ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe kuko biri mu byangiza ikirere cyane.

Muri Gashyantare yabwiye Al Jazeera ati “Dukeneye ko abo batugejeje aha ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe turi guhura nabyo, abo bohereza imyuka yangiza ikirere, ko babiryozwa.”

Imibare igaragaza ko guhera mu 2022, nibura abantu 4000 muri Afurika bapfuye bishwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu gihe abandi miliyoni 19 nabo bagezweho n’ibyo bibazo.

Raporo ya Loni yo mu 2022, igaragaza ko Afurika ihomba hagati ya miliyari 7$ na 15$ ku mwaka kubera imihindagurikire y’ibihe.

Mu guhangana n’iki kibazo, ibihugu bya Afurika bikeneye gukusanya nibura miliyari 124$ ku mwaka, ariko kugeza ubu, bimaze kubona miliyari 28$.

Iki kibazo cyo kubona inkunga zikenewe mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe ni kimwe ibihugu bya Afurika bishaka kuganiraho.

Kugeza ubu, u Rwanda rwabashije kubona miliyoni 200$ yo gutera inkunga imishinga 46 irengera ibidukikije.

Minisitiri ushinzwe Ibidukikije muri Kenya, Soipan Tuya, yatangaje ko nibura abakuru b’ibihugu 20 aribo bagomba kwitabira iyi nama mu gihe muri rusange abantu biyandikishije ko bagomba kuyitabira ari 18500.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye no kurengera ibidukikije, John Kerry; Umuyobozi Mukuru wa COP28, Majid Al Suwaidi na Perezida wa COP28, Sultan Al Jaber, bategerejwe muri iyi nama.

Abandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo uw’u Burundi, Senegal, Comores, Ghana, Madagascar, Malawi na Sierra Leone.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger