AmakuruImyidagaduro

Ubugira Gatatu Davido yakoreye amateka akomeye mu Bwongereza(Amafoto)

Umuhanzi David Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki akorera mu gihugu avukamo cya Nigeria, yujuje O2 Arena yo mu Bwongereza yakira abasaga ibihumbi 20, mu gitaramo yise “Davido Invasion [Timeless Edition]”

Iki gitaramo yakoze, cyashimangiye ubuhangange bw’uyu mugabo mu muziki kuko bwari ubwa gatatu uyu muhanzi yujuje iyi nzu, nyuma yo kubikora mu 2019 na 2022.

Muri iki gitaramo Davido yitiriye Album nshya aherutse gusohora yise ‘Timeless’, yifashishije abahanzi bayigaragayeho barimo Umunya-Bénin Angelique Kidjo bakoranye ‘Na Money’; Logos Olori bakoranye ‘Picasso’ n’abandi.

Yifashishije kandi abahanzi b’inshuti ze barimo Kizz Daniel baririmbana indirimbo ‘Twe Twe remix’ baherutse gusohora, ndetse na Morravey amaze igihe gito asinyishije muri Davido Music Worldwide, yatangiye kureberera inyungu ze.

Yaririmbye indirimbo zigize album ‘Timeless’ zirimo ‘Unavailable’ ikunzwe cyane, ‘Feel’; ‘Na Money’ n’izindi.

Uyu muhanzi w’imyaka 31, akaba umubyeyi w’abana bane, nyuma y’u Bwongereza ategerejwe mu bihugu birimo u Bufaransa tariki 31 Mutarama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 17 na 24 Mata, ndetse na Canada tariki 19 Mata 2024.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger