AmakuruImyidagaduro

Umukobwa wibarutse imfura ya Okkama yamenyekanye (Amafoto)

Mu gihe hashize iminsi umuhanzi Okkama abazwa umukobwa waba yaramubyariye umwana, ubu umukobwa w’uburanga witwa Teta Trecy byamenyekanye ko ariwe wabyaranye n’uyu muhanzi.

Uyu muhanzi yaramaze igihe kitari gito abazwa uwo babyaranye imfura ye muri Kamena 2023 ariko akaryumaho ntamutangaze.

Osama Massoud Khaled winjiranye mu muziki izina rya Okkama muri Kamena umwaka ushize yaratunguranye atangaza ko yibarutse imfura ye, icyakora kuva icyo gihe uyu muhanzi yakunze kugendera kure ibyo gutangaza umukunzi we babyaranye.

Inshuro zose mu itangazamakuru iyo yabazwaga ku mugore babyaranye, Okkama yaryumagaho agahamya ko iby’umuryango we bidakwiye kujya mu itangazamakuru.

Ibi byatumye umugore wabyaranye na Okkama agirwa ibanga kugeza ubwo mu minsi ishize uyu muhanzi yishyiriye hanze amashusho ari kumwe nawe.

Trecy Teta ni we nkumi yabyariye Okkama imfura ye, uyu akaba umukobwa utazwiho ibintu byinshi, uretse amafoto ye yamaze kumenyekana biragoye kumenya ibirenzeho ku buzima bwe.

Okkama ni imfura mu muryango w’abana batanu, se ni umwarabu ukomoka muri Oman nubwo hari imirimo akorera mu Rwanda, naho Nyina akaba umunyarwandakazi.

Kuri ubu, uyu musore ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda,ndetse mu minsi ishize yasohoye EP ye nshya yise Ahwiii, igizwe n’indiribo umunani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger