U Rwanda rwegereje kwakira Formula 1, 2030 ishobora gushyirwaho nk’umwaka w’isiganwa
U Rwanda rurimo kugirana ibiganiro n’abayobozi ba Formula 1 ndetse n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (FIA), mu rwego rwo kuzana iri siganwa rikomeye muri Afurika, aho amakuru mashya agaragaza ko bishobora kurangira igihugu gishyizwe ku ngengabihe y’irushanwa mu 2030.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ubushake bwo kwakira rimwe mu masiganwa ya Formula 1, mu gihe Afurika imaze imyaka irenga 30 idakorerwamo iri rushanwa. Umushinga wo kurigarura ku mugabane wa Afurika wagiye ushyigikirwa n’abayobozi bakuru b’u Rwanda.
Mu 2024, ubwo Kigali yakiraga inama y’Inteko Rusange ya FIA, Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo kuba kimwe mu bihugu byakira Formula 1.
Umwaka wakurikiyeho, Perezida Kagame yongeye kugirana ibiganiro na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, ndetse na Stefano Domenicali uyobora Formula 1, hagamijwe kurebera hamwe uko uyu mushinga wakwihutishwa.
U Rwanda ariko si rwo gihugu rukumbi rwo muri Afurika rufite inyota yo kwakira iri rushanwa. Nigeria, Maroc na Afurika y’Epfo na byo bimaze igihe bigaragaza ubushake bwo kongera kubona Formula 1 ku mugabane wa Afurika.
Nk’uko RacingNews365 ibitangaza, ibiganiro hagati y’u Rwanda n’abayobozi ba Formula 1 bigeze ku rwego rushimishije, ndetse hakaba hitezwe ko mu gihe kiri imbere hashobora gutangazwa ibisobanuro birambuye ku mikoranire y’impande zombi.
Muri gahunda iri kuganirwaho harimo ko u Rwanda rwashyirwa ku ngengabihe ya Formula 1 mu 2030, bikaba byatuma Kigali iba imwe mu mijyi yakira iri rushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Niba uyu mushinga wemejwe, u Rwanda rushobora no kubaka umuhanda wihariye wo gusiganiraho. Bivugwa ko ushobora kuba uri hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, ku ntera ya hafi ya kilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Imbata y’uwo muhanda ishobora gutegurwa na Alexander Wurz, wahoze ari umukinnyi wa Formula 1 akaba n’umuhanga mu gutegura no gushushanya imihanda ikoreshwa mu masiganwa, binyuze mu kigo cye WurzDesign.
Formula 1 ni rimwe mu marushanwa akomeye kandi azwi cyane mu gusiganwa n’imodoka. Amasiganwa yayo abera mu bihugu bitandukanye ku isi, buri gihugu kikakira Grand Prix, aho abakinnyi n’amakipe bahatanira amanota agena uko shampiyona y’umwaka irangira.
Kuva mu ikoranabuhanga rikoresha imodoka kugeza ku muvuduko no ku buryo amasiganwa ategurwa, Formula 1 iri mu marushanwa akurikirwa cyane n’abakunzi b’imikino ngororamubiri n’abakunzi b’imodoka ku isi.
Kuba u Rwanda rwashyirwa ku ngengabihe ya 2030 biracyategereje ibyemezo bya nyuma, ariko ibiganiro biri hagati y’impande zirebwa n’uyu mushinga bikomeje gushyira Kigali mu murongo w’ibihugu bishaka kugarura Formula 1 muri Afurika.



