Inkunga irashakwa kugira ngo Momolava ajye kwivuriza mu Buhinde
Hatangijwe igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha umuhanzi Mbabazi Maureen, uzwi nka Momolava, kubona amafaranga yo kujya gukomeza kuvurirwa mu Buhinde.
Uyu muhanzi umaze hafi imyaka ibiri arwariye mu Rwanda, yavuze ko yagiye anyura mu mavuriro atandukanye ariko uburwayi bwe bukomeza kumutera ibibazo. Kubera iyo mpamvu, abaganga bamugiriye inama yo gushakira ubuvuzi mu Buhinde, aho ateganya kuvurirwa mu bitaro bya The Medanta Hospital.
Momolava akeneye amafaranga ari hagati ya 45,000 na 50,000 by’amadolari ya Amerika, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya miliyoni 65 na 70 Frw, kugira ngo abashe kwishyura ibijyanye n’urugendo n’ubuvuzi.
Uyu muhanzi yavuze ko amaze igihe kinini ashaka igisubizo cy’uburwayi bwe, ariko ubuvuzi yagiye ahabwa mu Rwanda bukaba butaramuhaye umusaruro wari witezwe.
Mbabazi Maureen yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda mu myaka ya 2012, cyane cyane mu njyana ya Dancehall. Mu ndirimbo zamwongereye izina harimo “Akamodoka” yakoranye na T Brown, TNP, Davis D na Mr Kagame, ndetse na “Shakira Ahandi” yakoranye na Mr Kagame.
Momolava yatangiye urugendo rwa muzika afashwa na Future, inzu yari ishinzwe gutunganya no guteza imbere abahanzi. Indirimbo ye ya nyuma izwi cyane ni “Comeka”, yasohotse mu 2022.
Muri uwo mwaka kandi, uyu muhanzi yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kwinjira mu idini rya Gikristo, akabatizwa mu mazi menshi.
Kuri ubu, inshuti, umuryango ndetse n’abakunzi ba Momolava bari mu bikorwa byo gushaka inkunga izamufasha kubona ubushobozi bwo kujya mu Buhinde no gukomeza ubuvuzi.



