Richard Uwiragiye yasabye abibaza ku rugo rwa Nyambo kureka kubagereranya na Titi Brown
Richard Uwiragiye, umugabo wa Nyambo Jesca, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kureka kwivanga mu rugo rwe, nyuma y’ibitekerezo byinshi byatangiye gutangwa ku mbuga nkoranyambaga bikurikira imodoka nshya Titi Brown yaguze.
Titi Brown wahoze akundana na Nyambo, aherutse kugarukwaho cyane nyuma yo kugura imodoka, bituma bamwe mu bamukurikira kuri internet batangira kuvuga kuri Nyambo, bamwe bavuga ko ashobora kuzicuza kuba yararetse uyu musore.
Ibi byatumye Richard Uwiragiye, uherutse gusezerana imbere y’amategeko na Nyambo, atanga igisubizo kirimo kwihanangiriza abagerageza kugereranya ubuzima bw’abo bombi.
Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira, Richard yavuze ko abantu batagomba gufata ibyemezo byerekeye ubuzima bwa Nyambo cyangwa kumubwira ibyo akwiye kugira, kuko buri muntu agira inzira ye ndetse n’ibyo Imana yamugeneye.
Yagize ati: “Ese umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu? Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza. Azicuza iki? Ni iki cyabaye kidasanzwe?”
Richard yakomeje avuga ko ibyo abantu bamwe babona nk’ibintu bikomeye atari byo bigomba gushingirwaho mu kugena agaciro k’umuntu cyangwa kumugereranya n’abandi.
Yongeyeho ko Nyambo nta mpamvu afite yo kwicuza icyemezo yafashe cyo kubana na we, asaba abantu kureka kumwifuriza ibibi cyangwa kumushyiriraho ibipimo by’ubuzima bwabo.
Ati: “Ndashaka kubabwira ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza ibyo byo mubyibagirwe. Umugore wanjye ntimugashake kumugenera ibimukwiriye nk’aho muri Imana ye. Imana yamugeneye ibiruta ibyo mwe mumwifuriza.”
Uyu mugabo kandi yanenze abakobwa avuga ko bagiye bagaragaza amagambo asesereza Nyambo, abasaba kutagerageza kwishyira mu mwanya we cyangwa kugereranya ubuzima bwabo n’ubwe.
Richard yasabye kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga kubaha urugo rwe na Nyambo, bakirinda kubatega iminsi cyangwa gukomeza kubahuza n’umubano Nyambo yari afitanye na Titi Brown.
Nyambo Jesca ni umwe mu bakinnyi bamaze kumenyekana muri sinema nyarwanda. Mu gihe cyashize, yakundanye na Titi Brown, umubano wabo ukaba warakunze kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Kanama 2026, Nyambo yagaragaje ko yatangiye indi ntambwe mu buzima bwe ubwo Richard Uwiragiye, umusore uba muri Australia, yamwambikaga impeta. Nyuma yaho bombi basezeranye imbere y’amategeko.



