AkaziAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda n’u Bubiligi: Ni iki gihishe inyuma y’iyi diplomasi?

U Rwanda n’u Bubiligi bongeye gusubukura umubano wa dipolomasi no guteganya kongera gufungura ambasade zabyo. Ku muntu utamenyereye diplomasi, ibi bishobora gusa nko kwiyunga burundu cyangwa kuba hari uruhande rwaretse ibyo rwari rusanzwe rwemera. Ariko si ko bigenda.

Muri diplomasi, kongera ibiganiro si uguhindura umurongo. Ni ugufungura inzira yo kuganira imbonankubone, gukemura ibibazo no kurinda inyungu z’igihugu mu buryo butuje kandi bufite gahunda.

Ubutumwa bwatanzwe n’impande zombi burabigaragaza. U Rwanda rwashimangiye ko amahoro arambye mu karere asaba kubahiriza ubusugire bw’ibihugu byose, gukuraho burundu umutwe wa FDLR no gukemura imizi y’intambara iri mu burasirazuba bwa RDC. U Bubiligi na bwo bwavuze ko gusubukura umubano n’u Rwanda bitavuze kureka umurongo wabwo ku bwigenge n’ubusugire bya RDC.

Ibi bivuze ko impande zombi zitarahuza ibitekerezo kuri byose. Icyo zahujeho ni uko zikwiye gukomeza kuganira, aho kutavugana. Ibiganiro ntibihanagura aho mutandukaniye, ahubwo biha buri ruhande umwanya wo gusobanura icyo rushyira imbere no kumva urundi ruhande.

Qatar yagize uruhare rukomeye muri uru rugendo. Yavuze ko ibiganiro byahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda n’u Bubiligi i Doha muri Kamena 2025 byafunguye inzira y’ibiganiro byakurikiyeho. Uruhare rw’umuhuza ntiruba uguhatira impande kwemera ibintu bimwe, ahubwo ruba urwo kuzifasha kongera kubona aho zihurira no gukora umuyoboro w’ibiganiro.

Mu magambo make, diplomasi ni ukuvugana udatanze ku nyungu zawe. Ni ukwicarana ku meza n’uwo mutabona kimwe, ukarinda umurongo w’igihugu cyawe kandi ugashaka ibisubizo bituma amahoro n’umutekano biramba.

Hari imvugo izwi igira iti: “Diplomasi ni ukubwira imbwa uti ‘ni nziza’ kugeza ubonye ibuye.” Muri uru rugendo, u Rwanda ntiruri gushaka ibuye. Rukomeje kuritunganya, rukiyubakira ubushobozi, rukarinda inyungu zarwo kandi rukavuga rweruye ku bibazo bireba umutekano warwo n’uw’akarere.

Gusubukura umubano n’u Bubiligi si intege nke. Ni amahitamo yo gukoresha ijambo, ibiganiro n’ubushishozi, mu gihe u Rwanda rukomeza kuba maso no guharanira inyungu zarwo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger