SK FM yahagaritse gutangaza amakuru ya APR FC, isaba abafana kuyashakira ahandi
Radio SK FM yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kutongera gutangaza amakuru ajyanye na APR FC, isaba abafana b’iyi kipe kutazongera kuyitegererezaho amakuru yayo.
Uyu mwanzuro watangajwe na Sam Karenzi, Umuyobozi akaba na nyiri SK FM, mu kiganiro cya siporo Urukiko rw’Ikirenga cyatambutse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026.
Karenzi yasabye imbabazi abafana ba APR FC bamaze ibyumweru hafi bitatu batabona amakuru y’iyi kipe kuri iyi radio. Yavuze ko iki gihe kizakomeza, kuko nta gahunda SK FM ifite yo guhita isubukura kuyivugaho.
Yagize ati mu gihe abafana ba APR FC bakeneye amakuru y’ikipe yabo, bakwiye kuyashakira ku zindi radiyo cyangwa ku zindi mbuga zibagezaho amakuru ya siporo.
Sam Karenzi yasobanuye ko kutongera kuvuga kuri APR FC ari umurongo SK FM yihaye, kandi ko radio izakomeza gukurikirana andi makipe, harimo ay’imbere mu gihugu ndetse n’amwe mu makipe yo muri Sudani, ariko APR FC ikaba itakiri mu makipe bazajya batangaho amakuru.
Yanavuze ko iki cyemezo kitafashwe kubera amabwiriza cyangwa igitutu cy’ubuyobozi bwa APR FC, ahubwo ko ari umwanzuro wa SK FM ushingiye ku mpamvu zayo bwite.
Karenzi yavuze ko mu gihe kiri imbere, nibabona ko ari ngombwa kandi ko bongeye kugira imyumvire imwe n’abantu bamwe bo muri APR FC, bashobora kongera gutangaza amakuru y’iyi kipe.
Kugeza ubu, APR FC nta tangazo iragira ku mwanzuro watangajwe na SK FM.
