AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yasohoye ‘Irya 4’, indirimbo ishingiye ku mategeko 10 ye bwite

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Irya 4’, ayubakiramo ubutumwa bushishikariza abagabo n’abasore kwirinda ubusambanyi no gukomera ku byemezo bafashe.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, ikaba iri mu mishinga Bruce Melodie yari amaze igihe ateguza abakunzi be. Mu buryo bwe bwihariye, uyu muhanzi yashyizeho “amategeko 10” avuga ko ashobora gufasha umuntu kuba umugabo uhagaze ku ndangagaciro ze, aho ‘Irya 4’ ryibanda ku kwirinda gusambana.

Mu butumwa bw’indirimbo, Bruce Melodie agaragaza ko umugabo cyangwa umusore akwiye kugira ubushake bwo guhagarara ku cyemezo cyo kutabahemukira, n’iyo yaba abonye amahirwe cyangwa ageragezwa kubikora.

‘Irya 4’ yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, bamwe baganira ku butumwa buyikubiyemo, abandi berekana amategeko babona ko akwiye kubahirizwa kurusha ayandi.

Bruce Melodie yari amaze igihe ateguza iyi ndirimbo. Muri Nyakanga 2026, yatangiye kuvuga ku mushinga wayo, bituma abafana bari mu bitaramo bye bya Summer Country Tour 2026 bakomeza kumwibutsa ko bayitegereje.

Nubwo benshi bayitekerezaga nk’indirimbo nshya yakozwe muri uwo mwaka, amakuru avuga ko ‘Irya 4’ yari yarakozwe mu 2024, ariko Bruce Melodie akayibika kugeza igihe yumvaga ko ari cyo gihe gikwiye cyo kuyishyira hanze.

Uyu mushinga watangijwe na Bruce Melodie afatanyije na Laoder, nyuma ukongerwamo ibitekerezo n’abandi bahanzi n’abanditsi barimo Niyo Bosco na Rumaga. Laoder ni na we wakoze ibijyanye n’itunganywa ry’amajwi, mu gihe Bruce Melodie ari we watangije igitekerezo cy’indirimbo akanagira uruhare rukomeye mu kuyandika.

Mu mashusho yayo, Bruce Melodie yifashishije ishusho ijyanye n’amateka ya Mose wo muri Bibiliya. Agaragara nk’umuntu uri kuva mu butayu, ndetse amashusho akagira n’ibindi bimenyetso byibutsa inkuru z’Abayisiraheli n’amategeko 10 bahawe binyuze kuri Mose.

Amashusho yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, mu gace ka Nyamirambo, ahazwi nk’ikibuga kinini cyakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gihe cy’amatora yo mu 2024.

Muri ayo mashusho kandi hagaragaramo abantu bagaragazwa mu buzima bugoye kandi butarimo icyizere, mu buryo buhuza igitekerezo cy’indirimbo n’amateka y’Abayisiraheli bari mu rugendo rwo mu butayu.

Amashusho ya ‘Irya 4’ yafashwe anatunganywa na Fayzo Pro, afatanyije n’itsinda ry’abagize uruhare mu kuyafata no kuyatunganya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger