AmakuruPolitiki

U Burundi bwahakanye ko indege yavuzwe ko yahanuwe na FRN yari iyabwo

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyahakanye amakuru yavugaga ko indege y’intambara yavuzwe ko yahanuwe n’umutwe wa FRN mu gace ka Minembwe, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yari iyacyo.

Mu itangazo cyashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, FDNB yavuze ko amakuru yakwirakwijwe na MUGENZATV kuri YouTube ari ibinyoma.

Iki gisirikare cyemeje ko u Burundi bufite abasirikare bohereje muri RDC mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ariko gisobanura ko bakorera ku butaka gusa, nta bikoresho by’intambara byo mu kirere bafite.

FDNB yagize iti: “Yemera ko yohereje abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ariko bakorera ku butaka gusa, nta bikoresho byo mu kirere byo kurwana bafite.”

Yasabye abaturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukwirakwiza amakuru atagenzuwe, ahubwo bakajya bashingira ku matangazo y’inzego zibifitiye ububasha.

Iri tangazo rije nyuma y’uko ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, umutwe wa FRN utangaje ko wahanuye indege y’intambara wavuze ko yari iya FARDC, ubwo yari igiye kugaba ibitero mu gace ka Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyo ndege yahanuwe ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), ubwo yari yiteguye kugaba igitero kuri Minembwe.

Kanyuka yavuze ko uyu mutwe ukomeje kumenyesha abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga ibyo uvuga ko ari ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

FRN yanashyize hanze amafoto n’amashusho y’ibyo yavuze ko ari ibisigazwa by’indege yaguye mu mashyamba, inerekana abarwanyi bayo bari kumwe n’umuntu wavuzwe ko yari umucancuro wari muri iyo ndege, akaba yari yakomeretse.

Nubwo FRN yavuze ko indege yari iya FARDC, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru yavugaga ko ishobora kuba yari iy’u Burundi. FDNB yahakanye ibyo birego, ishimangira ko abasirikare bayo bari muri RDC bakorera ku butaka gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger