Abanyeshuri 1,630 ni bo bamaze kwemezwa ko bakopiye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iperereza ku buriganya bwagaragaye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025-2026 ryarangiye, rigaragaza ko abanyeshuri 1,630 bakopeye.
Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara ku wa 19 Ugushyingo 2026, yagaragaje ko iperereza ryakorewe abakandida 1.097 bari barakekwaho gukopera, aho 30 muri bo basanzwe nta buriganya bakoze, bityo amanota yabo atangazwa.
Ku rundi ruhande, iryo perereza ryagaragaje abandi bakandida 563 bakopeye, bituma umubare w’abanyeshuri bose bamaze kwemezwa ko bakopeye ugera ku 1.630.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abo bakandida 563 bagaragaye mu iperereza, kimwe n’impamyabumenyi zabo, byateshejwe agaciro.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyahawe inshingano zo kumenyesha buri mukandida bireba icyemezo cyafashwe, bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026.
Iyi Minisiteri kandi yemeje ko iperereza kuri iki kibazo cyo gukopera ryarangiye burundu, bityo ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byamaze gusuzumwa.
Ku banyeshuri amanota yabo yateshejwe agaciro, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko bagifite amahirwe yo gukomeza amasomo yabo binyuze mu nzira ebyiri.
Uburyo bwa mbere ni ugusubiramo umwaka wa nyuma ku ishuri basanzwe bigaho cyangwa bakimukira ku rindi, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri.
Ubundi buryo ni ukwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, hakurikijwe amabwiriza abigenga.
Minisiteri y’Uburezi yasabye ko ubwangamugayo n’ubuziranenge bikomeza kubahirizwa mu mitegurire no mu ikorwa ry’ibizamini bya Leta, inashimangira ko hakwiye gushyirwa imbere guha abanyeshuri amahirwe yo gukomeza amashuri yabo.

