Perezida Tinubu yavuze ko yahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi ari kwiyogoshesha
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi n’amashanyarazi kimaze igihe kibangamiye abaturage b’iki gihugu cyageze no mu rugo rwe, avuga ko hari igihe amazi yabuze ari kwiyogoshesha atararangiza.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu giterane cy’amasengesho cyabereye i Lagos, aho yagaragaje ko na we atarakikijwe n’ingaruka z’ibibazo by’ibikorwaremezo bikomeje kugaragara muri Nigeria.
Tinubu yavuze ko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyogosha muri Perezidansi ya Aso Rock i Abuja, amazi yabuze atararangiza, biba ngombwa ko ahura n’ingaruka z’ikibazo kimaze igihe gihangayikishije abaturage benshi.
Yavuze ko uru rugero rugaragaza uburemere bw’imbogamizi Nigeria ifite mu gutanga serivisi z’ibanze, zirimo amazi meza n’amashanyarazi, ashimangira ko ubuyobozi bwe buzakomeza gushyira imbaraga mu gushakira ibisubizo ibyo bibazo.
Uretse kuvuga ku bibazo by’ibikorwaremezo, Perezida Tinubu yanasabye abayoboke b’ishyaka rye, All Progressives Congress (APC), kunga ubumwe no kwitegura amatora rusange ateganyijwe mu 2027.
Nigeria ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, ariko kimaze igihe gihanganye n’ibibazo by’ibura ry’amazi meza n’amashanyarazi, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho ya buri munsi y’abaturage bayo.
