AmakuruImyidagaduro

Tanzania: Perezida Magufuli yagize icyo avuga k’urupfu rw’umunyarwenya King Majuto

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe yavuze ko uyu munyarwenya witabye Imana yari umuntu w’ingirakamaro  mu buhanzi cyangwa ubusizi bwa Tanzania dore ko Magufuli n’umugore we Mama Janeth Magufuli bari baherutse kumusura aho yari arwariye mu bitaro biri mu mujyi wa Dar es salaam mbere y’uko yitaba Imana.

Uyu munyarwenya  Amri Athumani wamenyekanye nka King Majuto  mu ijoro ryakeye ni bwo byatangajwe ko yamaze gushiramo umwuka, aguye mu bitaro yari ari kuvurirwamo biherereye mu murenge wa Muhimbili mu mujyi wa Dar es Salaam.

Magufuli yihanganishije  umuryango wa King Majuto , abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi ndetse n’ubusizi bwo muri Tanzania, Perezida Magufuli yavuze ko King Majuto azahora yibukwa ku bw’uruhare yagize mu kuzamura ubuhanzi n’ubuvanganzo bwo muri Tanzania ndetse n’imbaraga yagiye ashira mu gufasha leta guteza imbere  ubuhanzi bushingiye ku muco.

Aha yagize ati “King Majuto yari icyerekezo cy’urugendo rurerure mu buhanzi n’ubuvanganzo bw’igihugu cyacu, yamaze igihe kinini yerekana ubuhanga n’ubushobozi afite mu gusetsa abantu ndetse no mu buhanzi bwe bikaba ari byo bintu byatumye akundwa cyane n’abanya-Tanzania ndetse n’ishuti ze, ntituzibagirwa urwenya rwe n’urukundo yakunze igihugu cye ubuzima bwe bwose.”

Perezida Magufuli yafuze ko anifatanyije n’umuryango wa King Majuto n’abandi bose bababajwe n’urupfu ry’uyu munyarwenya, yongereyeho ko muri iki gihe cy’akababaro barimo amusabiye kuruhukira mu mahoro, Ati :”Allah  amwakire mu mahoro, Amina, Inna lillahi wa inna ilaihi raji’un.”

Uyu munyarwenya King Majuto apfuye mu gihe umuryango we wari waratangiye gukusanya amafaranga yo kumujyana mu Buhinde ngo abe ariho ajya kuvurirwa. Uyu Majuto  yavutze mu mwaka 1948 mu mujyi wa Tanga na yize amashuli abanza ku ishuli rya Msambwini, aho i Tanga, yatangiye gukina no gusetsa abantu muruhame mu 1958 afite imyaka 9.

Perezida Magufuli n’umufasha we ubwo baheruka gusura King Majuto mu bitaro atarapfa

 

King Majuto
King Majuto yari umunyarwenya n’umukinnyi wa filime ukomeye cyane muri Tanzania

Twitter
WhatsApp
FbMessenger