AmakuruImikino

Chelsea yamaze gusinyisha uyu mukinnyi wakinaga muri Real Madrid

Nyuma yo kugurisha Thibaut Courtois muri Real Madrid, ikipe ya Chelsea na yo yahise isinyisha Mateo Kovacic wakinaga hagati mu kibuga h’iyi kipe. Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Croatia Chelsea yamuhawe na Real Madrid ku ntizanyo.

Kovacic w’imyaka 24 y’amavuko yavuye muri Real Madrid nyuma yo kuyimaramo imyaka 3 yose. Akiyigeramo hari mu 2015 avuye muri Inter Milan yo mu Butariyani.

Uyu musore wafatwaga nk’umwe mu bakinnyi beza bo hagati mu kibuga isi izagira ntiyahiriwe na Real Madrid, kuko nyuma yo kuhagera yabuze aho amenera hagati ya Tony Kroos na mwene wabo Luka Modric bubakiweho na Real Madrid hagati mu kibuga.

Kovacic wakiniye Real Madrid imikino 17 mu mwaka w’imikino ushize, aje gushaka umwanya uhoraho muri Chelsea n’ubwo bitazamworohera bitewe n’abakinnyi bakina hagati mu kibuga benshi iyi kipe ifite.

Aganira n’urubuga rw’ikipe ya Chelsea, Mateo yagize ati” Ndishimye cyane kuba nje hano muri Chelsea, ni ibyiyumvo bidasanzwe. Nzagerageza gukorera iyi kipe ibishoboka byose. Ni shampiyona nshya nje gukinamo, kandi buri gihe intangiriro zirakomera cyane, gusa ndizera ko umutoza na bagenzi banjye bazamfasha nkagira umwaka mwiza.”

Uretse kuba yakiniraga Real Madrid, Kovacic asanzwe anakinira ikipe y’igihugu ya Croatia, akaba by’umwihariko yarayikiniye imikino 5 mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya.

Mateo Kovacic mu mwambaro w’ikipe y’igihugu ya Croatia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger