AmakuruPolitiki

Axel Rudakubana yongeye kuburana ku byaha aregwa byo kugirira nabi abakozi ba gereza

Axel Rudakubana, ufite ababyeyi bakomoka mu Rwanda, yongeye kugaragara imbere y’Urukiko rwa Westminster mu Bwongereza, aho aregwa ibyaha bishya byo kugirira nabi abakozi ba gereza ya Belmarsh.

Rudakubana w’imyaka 20, wari warakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera urupfu rw’abana batatu mu gitero cyabereye i Southport, yitabiriye iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu kwemeza umwirondoro we, yavuze gusa izina rye n’itariki y’amavuko.

Urukiko rwabwiwe ko Rudakubana akekwaho gusuka amazi ashyushye cyane ku mukozi wa gereza, ayanyujije mu mwenge w’umuryango w’icyumba yari afungiwemo. Uwo mukozi yahise ajyanwa kwa muganga, ariko ngo ntiyagize ibikomere by’igihe kirekire.

Uretse icyo cyaha, Rudakubana akekwaho no gukangisha umukozi w’umugore ko amusukaho amazi ashyushye mu gihe atamuhaye ikinyamakuru cyo gusoma. Uwo mukozi ntiyagize icyo aba.

Yongeyeho kandi ko akekwaho gukubita undi mukozi wa gereza mu isura, ubwo yamubazaga niba yari yafashe imiti yagombaga kunywa.

Mu iburanisha, Rudakubana yagaragaye ari mu cyumba gicungiwe umutekano mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Broadmoor, aho yari aherekejwe n’abashinzwe umutekano batatu. Yari yicaye yubitse umutwe mu biganza mu gihe cy’iburanisha ryabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Urukiko rwamutegetse kongera kwitaba ku itariki izatangazwa, mu gihe dosiye y’ibi byaha bishya ikomeje gukurikiranwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger