AmakuruUbukungu

Rwanda yabonye inguzanyo y’ubucuruzi ya miliyari €82 n’ama-Yen miliyari 15

Kuwa 25 Kanama 2026,Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda yatangaje ko igihugu cyasoje neza igikorwa cyo kubona inguzanyo y’ubucuruzi igizwe n’ibice bibiri, bifite agaciro ka miliyari 82 z’amayero (€82 million) na miliyari 15 z’amayeni y’u Buyapani (JPY 15 billion).

Iyi nguzanyo ifite igihe cy’imyaka 15 yo kwishyura, harimo imyaka itandatu y’ikiruhuko cyo kwishyura umwenda w’ibanze (grace period). Igice cy’inguzanyo cy’amayeni y’u Buyapani ni cyo Rwanda ikoresheje bwa mbere mu mateka yayo, bikaba byongera uburyo igihugu gishobora gukoresha mu kubona igishoro mpuzamahanga.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo mugari w’ingamba z’u Rwanda zo gucunga umwenda w’igihugu, aho rukoresha ingwate zitangwa n’ibigo mpuzamahanga kugira ngo rubone igishoro ku isoko mpuzamahanga ku buryo buhendutse, rube rwakongera igihe cyo kwishyura no kubona amasoko y’imari ahamye mu gihe kirekire.

Iki gikorwa kandi gikomeje umuco w’u Rwanda wo gukoresha blended finance, aho inguzanyo zifashishwa zunganirwa n’ingwate z’ibigo mpuzamahanga. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Rwanda rwari rwabonye inguzanyo ya miliyoni €213 yashingiye ku ngwate ya Policy-Based Guarantee (PBG).

Mu 2024, u Rwanda kandi rwari rwararangije kubona inguzanyo ya mbere y’ubwoko bwa blended finance, ingana na miliyoni €200, yari ifite ingwate igice itangwa na African Development Fund (ADF).

Ku bijyanye n’iyi nguzanyo nshya, ingwate yatanzwe binyuze kuri World Bank Group Guarantee Platform, ikaba yarateguwe ku bufatanye na Multilateral Investment Guarantee Agency (MIGA). World Bank Group Guarantee Platform ni yo yatanze ingwate ya mbere mu gihe MIGA ikaba yaratanze ubwishingizi bw’inguzanyo nk’igice cya kabiri cy’ingwate.

Minisiteri yavuze ko iki gikorwa cyabaye mu gihe isoko mpuzamahanga ry’imari rikomeje guhura n’ihindagurika ryatewe ahanini n’ibibazo bya politiki n’ubukungu ku rwego mpuzamahanga. Kuba u Rwanda rwarabashije kubona iyi nguzanyo ku buryo bushimishije, Minisiteri ivuga ko ari ikimenyetso cy’uko abashoramari bakomeje kugira icyizere ku bukungu bw’u Rwanda n’imicungire y’imari ya Leta.

Uburyo bwo kwishyura iyi nguzanyo nabwo bwateguwe mu buryo bugamije kugabanya igitutu ku ngengo y’imari. U Rwanda ruzatangira kwishyura umwenda w’ibanze nyuma y’imyaka itandatu, mu gihe inyungu zizajya zishyurwa hakurikijwe amasezerano y’inguzanyo. Ibi, hamwe n’igiciro cy’inguzanyo cyavuzwe ko ari gishimishije, bigamije gufasha igihugu gukomeza gucunga neza umwenda wacyo.

Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azakoreshwa mu ngengo y’imari rusange, bijyanye n’ibikorwa biteganyijwe muri gahunda ya World Bank yo guteza imbere imirimo itanga umusaruro no kubaka ubukungu bushobora kwihanganira ibibazo.

Muri ibyo bikorwa harimo ibikorwaremezo, ubuzima n’imirire, uburezi, ubuhinzi, kurengera imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ry’inganda.

Iyi nguzanyo kandi ije nyuma y’uko ibigo mpuzamahanga by’imari bikomeje gutanga ibimenyetso by’uko byizeye imikorere y’ubukungu bw’u Rwanda. Minisiteri yagaragaje ko Moody’s yahinduye imyumvire yayo ku byerekeye icyerekezo cy’inguzanyo z’u Rwanda, ikava kuri Negative ikajya kuri Stable ku wa 19 Nzeri 2025, mu gihe Fitch na yo yemeje ko hari iterambere mu bipimo by’imari n’ishyirwa mu bikorwa ry’ivugurura ry’imiterere y’ubukungu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bushya bwo kubona igishoro mpuzamahanga mu gihe rukomeza gucunga umwenda mu buryo bwitondewe.

Yagize ati: “Iki gikorwa cya kabiri cya PBG+ kigaragaza ko u Rwanda rukomeje gushimangira uburyo bushya kandi bwiza bwo kubona igishoro, bunadufasha gutandukanya amasoko dukuramo inguzanyo mu gihe dukomeza gucunga neza umwenda. Igice cy’inguzanyo cy’amayeni y’u Buyapani ni intambwe nshya itwinjiza mu isoko rishya ry’igishoro, kandi igihugu gifite gahunda yo kurikomeza no kuribyazamo amahirwe mu gihe kiri imbere.”

Minisitiri Murangwa kandi yashimiye abafatanyabikorwa barimo Société Générale na Standard Chartered Bank, ku ruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa.

U Rwanda ruvuga ko gukorana n’ibigo mpuzamahanga bitanga ingwate, by’umwihariko World Bank Group, bikomeje kugira uruhare mu kurufasha kubona inguzanyo ku buryo bworohereza imicungire y’umwenda no gukomeza gushyira amafaranga mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger