AmakuruPolitikiUbukungu

Nyabarongo II: Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi igeze kuri 75%

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze ku gipimo cya 75%, nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyabitangaje.

Abakora kuri uyu mushinga bakomeje kuwukoraho umunsi n’ijoro, mu rwego rwo kwihutisha imirimo no kuzageza uru rugomero ku musozo mu mpera za 2027, ari na bwo ruteganyijwe gutangira gutanga umusaruro.

Nyabarongo II ni umwe mu mishinga ikomeye u Rwanda rushoramo imari mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kubyaza amashanyarazi umutungo kamere w’amazi. Uru rugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga megawati 43.5 z’amashanyarazi.

Urugomero ruzagira uruhare mu bikorwa bitandukanye

Uyu mushinga ntuzagarukira ku gutanga amashanyarazi gusa. Kubaka urugomero bizatuma habaho ikiyaga kinini kizajya kibikwamo amazi ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Iki kiyaga giteganyijwe kuzaba gifite uburebure bwa kilometero 68 ndetse kikagira ubushobozi bwo kubika metero kibe zigera kuri miliyoni 800 z’amazi.

Amazi azaturuka muri uyu mushinga azagira akamaro ku baturage bo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Nyabihu na Ngororero, cyane cyane mu bikorwa birimo kuhira imyaka, kubona amazi no kurwanya imyuzure.

Hari kandi gahunda yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi, kuko ikiyaga kizaremwa n’uyu mushinga gishobora kuzakoreshwa mu guhuza uduce two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali.

Ubukerarugendo nabwo burateganyijwe

REG ivuga ko mu bice bikikije urugomero hateganyijwe ibikorwa by’iterambere birimo iby’ubukerarugendo.

Ibi biteganyijwe gutanga andi mahirwe y’ubukungu ku baturage bazaba batuye hafi y’ikiyaga, ndetse bigafasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi n’indi mirimo ijyanye n’ubukerarugendo.

Nyabarongo II kandi izaba ari urugomero rwihariye mu Rwanda kuko ruzubakwa ku buryo amazi abikwa mu kidendezi kinini, bikaba bizafasha mu kuyakoresha mu buryo butandukanye.

Miliyari zisaga 149 Frw zashowe mu mushinga

Umushinga wo kubaka Nyabarongo II ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 149.81 Frw.

REG ivuga ko gukomeza uyu mushinga no kuwurangiza ku gihe bizagira uruhare mu kongera amashanyarazi ahari, bityo igihugu gikomeze kugira ingufu zihagije kandi zizewe mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger