Nigeria: Umubyeyi yahaye umuhungu we ihene nk’impano yo gusoza amashuri
Umubyeyi wo muri Nigeria yahaye umuhungu we ihene nk’impano yo kumushimira nyuma yo kurangiza amashuri, nyuma y’uko yari yaramusezeranyije ko azamuha impano naramuka asoje amasomo neza.
Promise Okoro, ufite imyaka 23, yasoje amasomo muri Federal Polytechnic Nekede, muri Leta ya Imo. Nyina, Chiyere Okoro, yavuze ko mbere yifuzaga kumugurira imodoka yo mu bwoko bwa 4matic Jeep, ariko ubushobozi ntibwamwemeraga kuyibona.
Yagize ati: “Ntabwo nashoboye kugura Jeep, kandi ni imodoka nkunda cyane. Natekereje gushaka ikindi kintu gito namuha nk’impano.”
Promise yavuze ko atari azi ko nyina yari yamuteguriye ihene. Umwe mu bo biganaga yamuhamagaye amusaba kujya kureba nyina, ari bwo yasanze yamuzaniye iyo mpano.
Uyu musore yavuze ko byamutunguye cyane kandi akagira ibyishimo bidasanzwe, kuko iyo mpano yamwibukije isezerano nyina yari yaramuhaye akiri mu ntangiriro z’amashuri.
Chiyere yari yarasezeranyije umuhungu we ko naramuka yize neza, akirinda guta ishuri n’imyitwarire mibi, azamushimira ku munsi azarangiriza amashuri.
Nyuma yo kubona ko umuhungu we yujuje ibyo yari yamusabye, Chiyere yavuze ko na we yagombaga kubahiriza isezerano rye. Ihene yamuguriye amafaranga angana na 130,000 Frw.
Ku ruhande rwe, Promise yavuze ko atigeze aterwa isoni n’impano yahawe, ahubwo ko yayifashe nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ishimwe rya nyina ku muhate yagize mu masomo.
