Trump yategetse amabendera ya Amerika kumanurwa mu cyubahiro cya Dolly Parton
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa akagezwa mu cya kabiri mu gihugu hose, mu rwego rwo kunamira umuririmbyi w’icyamamare Dolly Parton witabye Imana ku wa 25 Kanama 2026 afite imyaka 80.
Iri tegeko ryatangajwe na Trump nyuma y’urupfu rwa Parton, aho yavuze ko yari umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Country kandi ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku bantu benshi. Amabendera azakomeza kuba ku gice cya kabiri kugeza izuba rirenze ku wa 1 Nzeri 2026.
Dolly Parton yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime ndetse n’umugiraneza wamamaye ku rwego mpuzamahanga. Yamaze imyaka irenga 50 mu rugendo rw’umuziki, asiga amateka akomeye mu njyana ya Country.
Mu ndirimbo zamamaye cyane yakoze harimo Jolene, I Will Always Love You na 9 to 5, ndetse yari azwi cyane no mu bikorwa byo gufasha abaturage, cyane cyane mu guteza imbere gusoma no kwandika kw’abana.
Urupfu rwe rwakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bw’akababaro bwatanzwe n’abahanzi, abanyapolitiki n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye, bashimangira uruhare yagize mu muziki, mu bugiraneza no mu buzima bw’Abanyamerika.




