Cristiano Ronaldo arinze asaza atarakora ikintu gikorwa na benshi muri ruhago
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro w’imyaka 41 y’amavuko, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bazwi cyane ku Isi, akomeje kuba ikimenyabose mu mateka ya ruhago.
Uyu munya-Portugal Cristiano Ronaldo yamaze imyaka irenga 20 akina ku rwego rwo hejuru, asiga izina rye nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose babayeho.
Nubwo akunzwe kandi azwiho uduhigo twinshi, hari ibintu bamwe mu bafana bakunze gutungurwa no kutamubona akora kenshi mu kibuga, nubwo ari icyamamare gikomeye.
Ronaldo yatangiye umwuga we mu 2002 muri Sporting CP, nyuma yaho yerekeza muri Manchester United, aho yatangiye kwigaragaza nk’umukinnyi wihariye.
Yaje gukomereza muri Real Madrid, aho yanditse amateka akomeye yo gutsinda ibitego byinshi no gufasha ikipe gutwara ibikombe bikomeye bya UEFA Champions League. Nyuma yaho yakiniye Juventus ndetse na Al Nassr, akomeza kugaragaza ko ubuhanga bwe bwo gutsinda ibitego butigeze bucogora n’imyaka.
Mu mateka ye, Ronaldo azwiho kuba umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka ya ruhago aho ubu afite inirenga 970, ndetse no kuba ari we ufite ibitego byinshi muri UEFA Champions League.
Azwi kandi nk’umukinnyi watsinze ibitego mu makipe atandukanye no mu marushanwa akomeye ku Isi, ibintu bimushyira mu cyiciro cy’abakinnyi badasanzwe.
Ariko nubwo afite izo ntsinzi zidasanzwe, hari igice cy’umukino benshi bavuga ko atigeze azwiho cyane, ari cyo gutera imipira ya koruneri. Mu makipe yakiniye, inshingano zo gutera koruneri zagiye zihabwa abandi bakinnyi bafite ubuhanga bwo gutanga imipira miremire no kuyishyira neza imbere y’izamu, bigatuma atagaragara cyane muri icyo gice cy’umukino.
Abasesenguzi ba ruhago bavuga ko impamvu ishobora kuba ari uko Ronaldo yakunze gukina ari hafi y’izamu, aho yibandaga cyane ku kurangiza uburyo bw’ibitego kurusha gutegura imipira iva ku mpande.
Ibi byamufashije kuba umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi budasanzwe bwo gutsinda ibitego byinshi mu buryo butandukanye.
Nubwo hari ibyo bamwe batungurwa no kutamubona akora, Cristiano Ronaldo akomeza kuba umwe mu bakinnyi bakomeye kandi bakunzwe ku Isi yose. Uretse uduhigo twinshi amaze kugeraho, azirikana cyane ko mu mupira w’amaguru icyo umuntu ashinzwe ari cyo cy’ingenzi kurusha gukora ibintu byose.



