Ambasaderi wa Amerika na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo bashyamiranye
Umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo ukomeje kuzamo impaka, nyuma y’uko Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo, Leo Brent Bozell III, asubije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’icyo gihugu, Ronald Lamola, wari wamunenze ku buryo akora inshingano za dipolomasi.
Lamola yari yavuze ko umudipolomate adakwiye kuvuga ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bitagishoboka, ashimangira ko kuganira no gushaka ibisubizo binyuze muri dipolomasi ari kimwe mu bikorwa by’ibanze by’abadipolomate.
Yavuze ko niba Bozell adashobora gukomeza kuganira no gukemura amakimbirane binyuze mu nzira za dipolomasi, yakwiriye kureka uwo mwuga.
Minisitiri Lamola kandi yashinje uyu Ambasaderi kwivanga muri politiki y’imbere muri Afurika y’Epfo, avuga ko ibyo yakoze n’amagambo yagiye atangaza mu ruhame binyuranyije n’amahame agenga umudipolomate uri mu gihugu kitari icye.
Bozell yahise asubiza Lamola abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko ibyo Minisitiri yamuvuzeho ari ukumwibasira ku giti cye. Yagaragaje ko kuba abayobozi ba Afurika y’Epfo bakomeza kumunenga ku mugaragaro ari kimwe mu bishobora kurushaho kuzambya umubano hagati y’ibihugu byombi.
Uyu Ambasaderi yavuze ko buri gihe iyo anenze cyangwa asubije amagambo amureba ku giti cye, Guverinoma ya Afurika y’Epfo ihita imuhanangiriza mu buryo bwa dipolomasi, nyamara na yo ikaza kwibaza impamvu umubano na Washington ukomeza kuzamba.
Amakimbirane hagati y’impande zombi amaze igihe. Afurika y’Epfo iherutse kwihanangiriza Bozell ku nshuro ya gatatu, imushinja kurenga ku nshingano z’umudipolomate no kunenga Guverinoma y’icyo gihugu mu ruhame.
Icyo gihe, kwihanangirizwa kwe kwari gukurikiye amagambo yavuze ku birebana n’ibirego by’uko abazungu bo muri Afurika y’Epfo bakorerwa “jenoside”, ibyo Guverinoma ya Pretoria yamaganye.
Muri Nzeri, Bozell kandi yahuye n’umuryango AfriForum, aho yavuze ko Amerika itagifite kwihangana ku bijyanye n’ibiganiro byinshi na Guverinoma ya Afurika y’Epfo.
Lamola yavuze ko Afurika y’Epfo itazareka kugira icyo ikora ku mudipolomate wese uzagaragaza imyitwarire idakwiye, hatitawe ku gihugu ahagarariye.
Yatanze urugero rwa Ebrahim Rasool wahoze ari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika, wirukanywe na Washington nyuma yo gushinjwa imyitwarire itari ikwiye.
Minisitiri Lamola yavuze ko uburyo Afurika y’Epfo yakoresheje mu gukemura ikibazo cya Bozell, burimo kumwihanangiriza no gukomeza kugirana na we ibiganiro, bugaragaza ko Pretoria igihitamo inzira ya dipolomasi mu gukemura amakimbirane.
Uku kutumvikana gukomeje kwigaragaza hagati ya Washington na Pretoria ku bijyanye na politiki, dipolomasi n’ibibazo bimwe na bimwe birebana n’imiyoborere y’imbere muri Afurika y’Epfo.
