AmakuruImikino

Rayon Sports: Buri mukinnyi yemerewe agatubutse mu gihe baba batsinze Mukura VS

Ikipe ya Rayon Sports yashyiriyeho abakinnyi bayo amafaranga atubutse, nk’intego buri umwe muri bo yahabwa mu gihe iyi kipe yaba itsinze mukura Victory Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ikegukana igikombe.

Rayon Sports yaraye ikatishije tike yo gukina uyu mukino uteganyijwe kuri iki cyumweru, nyuma yo gusezerara Sunrise ku bitego 3-2, mu mikino 2 ya 1/2 cy’irangiza.

Iyi Mukura yo yabigezeho ku wa gatatu w’icyi cyumweru, isezereye APR FC ku gitego cyo hanze, nyuma yo kunganyiriza na yo 1-1 kuri Stade ya Kigali, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza.

Nyuma yo gukatisha tike y’umukino wa Nyuma, buri mukinnyi wa Rayon Sports yemerewe 700,000 by’u Rwanda by’agahimbazamusyi, mu gihe iyi kipe yaba yegukanye igikombe cy’amahoro.

Uretse kwegukana igikombe cy’amahoro, gutsinda umukino wa Mukura Victory Sports bizahita bihesha Gikundiro tike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup, mu gihe kuwutakaza bizahesha Mukura gusohokana na APR FC izaba ihagarariye u Rwanda muri Total CAF Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger