AmakuruUrukundo

Umugore wa Humble Jizzo wari waramusigiye uruhinja yagarutse mu Rwanda

Nyuma y’iminsi igera kuri 7 Amy Blauman umugore wa Humble Jizzo wo muri Urban Boys yari amaze muri Amerika ndetse yaranasigiye Humble Jizzo inshingano zikomeye zo kwita ku mwana wabo, ubu yamaze kugaruka mu Rwanda.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 01 Kanama 2018 nibwo Humble Jizzo , umugore we witwa Amy Blauman n’umwana wabo bagaragaye ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo uyu mugore wa Humble Jizzo yari yerekeje muri Amerika muri gahunda z’akazi katari kumwemerera kujyana umwana agahitamo kumusigira umugabo we.

Nkuko Humble Jizzo yabigaragaje, yishimiye kuba umugore we agarutse mu Rwanda nyuma y’akazi katoroshye ko kurera umwana wabo yari yarasigiwe.

Abicishije kuri Instagram yagize ati:” Nongeye kuguha ikaze mu Rwanda mugore wanjye, ndabizi icyumweru tutari kumwe  ntabwo ari iminsi myinshi ariko naragukumbuye ku buryo wagira ngo umazeyo ukwezi !”

Amy Blauman umufasha wa Humble Jizzo yari asubiye muri Amerika nyuma y’igihe gito cyari gishize aba bombi bavuye muri iki gihugu aho bari bagiye mu myiteguro yo kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Mu mashusho Humble Jizzo aherutse gusangiza abamukurikira kuri Instagram, yagaragaye ari mu nzu n’umwana ndetse na Nizzo babana muri Urban Boys, aba basore bacurangira umwana gitari banamuririmbira.

Humble Jizzo, umugore we n’umwana wabo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger