AmakuruImyidagaduro

AMAFOTO :Umurambo wa King Majuto wasezeweho bwa nyuma na Perezida Magufuli n’ibindi byamamare byo muri Tanzania

Umurambo w’umunyarwenya King Majuto (Amri Athuman) uherutse kwitaba Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu yasezeweho bwanyuma na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli n’ibindi byamamare bitandukanye byo muri Tanzania byaje guha icyubahiro uyu munyarwenya bakundaga Mzee Majuto.

Perezida Magufuli wakundaga bikomeye urwenya rwa Mzee Majuto  ni na we wariwamushakiye amafaranga yo kujya kwivuza mu Buhinde mu mwaka washize ubwo yari atangiye kuremba cyane.

Mu banyacyubahiro basezeye kuri Mzee Majuto harimo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ayobora Tanzania, abayobozi bakomeye muri CCM, Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam Paul Makonda, abayobozi bo muri Minisiteri y’Umuco n’ubuhanzi n’abandi benshi.

Mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki na Sinema bya BongoFlava bagaragaye muri uyu muhango wo gusezera bwanyuma King Majuto , harimo Wema Sepetu, Salma Jabu ‘Nisha’, Steve Nyerere, Diamond Platnumz, Ray, Shamsa Ford, Rich Mavoko, Rommy Jones n’abandi.

Umurambo wa Majuto wajyanwe iwabo aho avuka muri Tanga ari naho agomba gushyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018. King Majuto yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 ahagana saa munani z’ijoro, azize kanseri yamufashe mu bugabo.

Mzee Majuto yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye ahitwa Karimjee mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ayobora Tanzania yari yicaranye na Perezida John Pombe Magufuli muri uyu muhango

Perezida wa Tanzania Pombe Magufuli yagaragaje akababaro gakomeye ndetse ubwo yari amaze gusezera yakuyemo amataratara afata igitambaro yihanagura amarira ubundi asohoka mu cyumba cyabereyemo uyu muhango.

Abayobozi ba Tanzania bari bitabiriye uyu muhango bari bafite akababaro gakomeye cyane
Wema Sepetu nawe yari yaje gusezera kuri Mzee Majuto
Diamond Platnmuz nawe yari yitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri uyu munyarwenya yakundaga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger