AmakuruPolitiki

Qatar yashimye u Rwanda n’u Bubiligi ku bw’isubukurwa ry’umubano wa dipolomasi

Leta ya Qatar yashimye icyemezo cy’u Rwanda n’u Bubiligi cyo kongera gusubukura umubano wa dipolomasi no gutangira gahunda yo kongera gufungura ambasade z’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ku wa 23 Nzeri 2026 ko iki cyemezo ari intambwe igaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukemura ibibazo byari byarabaye hagati yazo binyuze mu biganiro no kumvikana.

Qatar yavuze ko uruhare yagize mu guhuza impande zombi rwabaye ingenzi mu gutuma ibiganiro bitaziguye bitangira. Muri Kamena 2025, Doha yakiriye ibiganiro bya mbere byahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda n’u Bubiligi.

Ibyo biganiro byakurikiwe n’izindi nama, kugeza ubwo impande zombi zafashe icyemezo cyo kongera kubaka umubano wazo wa dipolomasi. Qatar yashimiye u Rwanda n’u Bubiligi kuba baragize ubushake bwo gukomeza ibiganiro no kwemera uruhare rwayo muri iyo nzira.

Ku wa 22 Nzeri 2026, u Rwanda n’u Bubiligi ni bwo byatangaje ku mugaragaro ko bigiye gusubukura umubano wa dipolomasi no kongera gufungura ambasade zabyo.

Mu ntangiriro, ambasade zombi zizakora ziyobowe na Chargé d’Affaires, afatanyije n’abadipolomate bake ndetse n’abakozi ba tekiniki. Nyuma hazakurikira gahunda yo kwemeza ba Ambasaderi bashya kugira ngo ibikorwa bya dipolomasi bisubukure ku rwego rwuzuye.

Umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi wari warahagaritswe n’u Rwanda ku wa 17 Werurwe 2025, nyuma y’uko rwatangaje ko rutishimiye imyitwarire y’u Bubiligi.

Nyuma y’ibiganiro byakurikiranye, impande zombi zemeranyije kongera kubaka umubano ushingiye ku kubahana, kutivanga mu bibazo by’undi no gukorana mu buryo bwubaka.

Qatar yashimye u Rwanda n’u Bubiligi ku bw’isubukurwa ry’umubano wa dipolomasi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger