Gakenke: Minisitiri Nelly Mukazayire yifatanyije n’abaturage muri siporo rusange
Kuri uyu wa 27 Nzeri 2026, Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru kaberewemo siporo rusange yahuje abaturage, abayobozi n’abahagarariye inzego zitandukanye, mu rwego rwo gukangurira abantu kugira imibereho iboneye no kwirinda ibiyobyabwenge.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni umwe mu bayitabiriye, aho yifatanyije n’abaturage mu bikorwa bitandukanye by’imikino, birimo no guhererekanya agati. Muri iki gikorwa kandi harimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke, abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
Abitabiriye iyi siporo babanje gukora “mucaka mucaka” kuva ku biro by’Akarere ka Gakenke berekeza ku kibuga cya Nemba, ari na ho hakomereje ibikorwa by’imikino n’imyitozo ngororamubiri.
Muri gahunda harimo gusiganwa ku maguru, Volleyball, umupira w’amaguru, gusimbuka umugozi ndetse no guhererekanya agati, umukino ukinwa n’amakipe aho abakinnyi basimburana mu kwiruka, buri umwe agaha agati mugenzi we iyo ageze ku iherezo ry’intera yagenewe.
Iyi siporo rusange izwi nka “Car Free Day” yari igamije kandi gukomeza gushishikariza abaturage kwita ku buzima bwabo binyuze mu myitozo ngororamubiri, ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge, ibinyobwa bisindisha n’ibinyobwa bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’imikino, Minisitiri Nelly Mukazayire yasabye cyane urubyiruko gukomeza gufata ibyemezo biboneye, birimo kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Yabakanguriye kandi kugira siporo umuco wa buri munsi, yibutsa ko siporo ari ingenzi ku buzima.
Muri iki gikorwa, bamwe mu bayobozi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bambaye imyambaro iriho ubutumwa bwa “SOBER GEN”, gahunda igamije gukangurira urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze no kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
“Sober Gen” isobanurwa nk’urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rwiyitaho kandi rufite umuco wo kubaho neza. Gahunda yakomeje gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gukumira ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane mu rubyiruko.








