Imyidagaduro

Primus Guma Guma: Abahanzi bitwaye neza kurusha abandi i Gicumbi

Ku wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2018, irushanwa riruta ayandi primus guma guma super star ryatangiriye i Gicumbi ku nshuro yayo ya munani , abaturage bari benshi kandi bishimiye abahanzi bakunda, nyuma y’igitaramo abanyamakuru twaraganiriye turebera hamwe abahanzi batanu bitwaye neza kurusha abandi.

Amagana y’abantu bari bakoraniye kuri stade ya Gicumbi, abiganjemo urubyiruko nibo bari benshi yewe  bari banaturutse kure kuko ubwo twatahaga twagendaga duca ku bantu basa naho batashye kure.

Buri muhanzi yajyaga ku rubyiniro akaririmba yewe uwemezaga abafana nta kabuza bajyaga mu bicu bakanafatanya kuririmbana, ibi nibyo byateye abanyamakuru b’imyidagaduro bari bagiye i Gicumbi kuganira bahuriza hamwe ibitekerezo maze batondeka abahanzi batanu basanga bitwaye neza kurusha abandi. Iri rushanwa ririmo abahanzi icumi, Bruce Melodie, Christopher, Khalfan na Jay c, Just Family, Active, Mico The Best, Uncle Austin, Queen Cha na Young Grace.

Abahanzi batanu abanyamakuru babonye ko barushije abandi  i Gicumbi

1.Bruce Melodie

2.Christopher

3.Uncle Austin

4.Mico The Best

5.Queen Cha

Muri iri rushanwa abahanzi batanu ba mbere ni bo bonyine bazahembwa mu gihe ubusanzwe aba bahanzi icumi bose bahembwaga bitewe n’umwanya buri umwe ariho , iyi nshuro ya 8 iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba, uwa mbere uzaba watowe n’abagize akanama nkemurampaka azahembwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw) , uwa kabiri azahembwa miliyoni 4.5 Frw, uwa gatatu miliyoni 4 Frw, uwa kane miliyoni 3.5 Frw na ho uwa gatanu miliyoni 3 Frw mu gihe uwatowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi we azahembwa miliyoni 15 (15,000,000Frw). Tubibutse ko uyu watowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi azaboneka babaruye amajwi yabonetse mu gutora hifashishijwe tombola yo mu mifuniko.

Uzatsinda agahabwa miliyoni makumyabiri azatorwa n’akanama nkemurampaka 100%, Gutora umuhanzi bizajya bikorwa hifashishijwe code ya *733# ugakurikiza amabwiriza arimo no kwandika code y’umuhanzi usanze mu mufuniko wa primus wanyoye.

Bruce Melody ku rubyiniro……yitwaye neza
Christopher nawe yarahagaze neza
Abanyamakuru basanga na Uncle Austine yitwaye neza

 

Queen Cha yitwaye neza
Mico The Best yakoze neza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger