Amakuru

Rulindo: Umuturage yivuganye umukuru w’umudugudu

Harelimana Jean de Dieu wari umukuru w’umudugudu wa Gako mu kagari ka Mubuga, umurenge Kisaro, ho muri Rulindo yishwe n’umuturage yayoboraga, nyuma yo kutumvikana ku mpamvu uyu wamwivuganye atitabiraga gahunda y’irondo nk’abandi.

Amakuru aturuka muri aka karere avuga ko ibi byabaye mu ijoro ry’ejo ku wa gatandatu, tariki ya 26 Gicurasi 20 18, ahagana saa tanu na 40, nk’uko Mutuyimana Jeanette uyobora uyu murenge wa Kisaro yabitangaje.

Uyu muyobozi yavuze ko nyakwigendera Harelimana Jean de Dieu yari ari muri Centre ya Mubuga , aza kubaza umuturage witwa Niyonagize Maurice impamvu atajya yitabira gahunda y’irondo igamije kwicungira umutekano kimwe n’abandi baturage, ngo bivamo intonganya no kurwana.

Uyu Niyonagize ngo yahise akubita Harelimana inkoni aramwica. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro.

Niyonagize Maurice wari usanzwe ari umuyede yahise atabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya Polisi y’akarere ka Gicumbi gahana imbibi n’uyu murenge.

Polisi yo mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje aya makuru, gusa umuvugizi wayo muri iyi ntara yatangaje ko amakuru arambuye kuri ubu bwicanyi atangazwa mu masaha ari imbere.

Umurambo wa nyakwigendera wakuwe mu bitaro kuri iki cyumweru, akaba aribushyingurwe nyuma y’inama y’umutekano idasanzwe ihuza abayobozi, inzego z’umutekano n’abaturage, ikaza kubera mudugudu wa Kirenge.

Harelimana Jean de Dieu wari umucuruzi w’amatungo magufi asize umugore n’abana babiri.

Ubu bwicanyi ni ubwa kabiri bubaye muri uyu murenge wa Kisaro muri uku kwezi, nyuma y’umusirikare wo muri uyu murenge wishe umugore we ku wa 08 Gicurasi agahita ahunga, nyuma akaza gufatirwa mu murenge wa Remera ho muri Ngoma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger