Imikino

Mohamed Salah yamaze amatsiko abavugaga ko atazakina igikombe cy’Isi

Umukinnyi wa Misiri ndetse na Liverpool Mohamed Salah yamaze amatsiko abantu nyuma y’uko yavuye mu kibuga yavunitse urutugu mu mukino wa nyuma wa Champions League abantu bagatangira kuvuga ko atazakina imikino y’igikombe cy’Isi izabera mu Burusiya maze avuga ko azaba ameze neza.

Salah yavuye mu kibuga avunwe na kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos, yasohotse arira kuko yari yababaye ibintu byatumye abanya-Misiri n’abafana ba Liverpool bavuga ko bigoranye ko uyu musore wataka aciye mu mpande yazagaragara mu gikombe cy’Isi.

Nyuma yo kubonana n’abaganga , Salah yatangaje ko azaba ameze neza mu gikombe cy’Isi ariko anasaba amasengesho.

Salah yagize ati:”Urukundo rwnyu no kunshigikira nibyo bizampa imbaraga nkeneye.”

Ikipe y’igihugu ya Misiri cyangwa se Egypt izakina umukino wa mbere mu gikombe cy’Isi tariki ya 15 Kamena bakina n’ikipe y’igihugu ya Urguay ikinamo Luis Alberto Suárez Díaz kuri Sitade ya Yekaterinburg.

Salah yanditse kuri twitter ye ko ryari ijoro ribi cyane kuri we ariko ko ari indwanyi.

Yagize ati:” Ryari ijoro ribi cyane, ariko ndi indwanyi. Mfite icyizere ko nzaba ndi mu Burusiya .”

Imvune ya Salah yateje impaka mu bantu kugeza no kuri minisitiri wa Siporo muri Misiri wavugiye kuri Televiziyo y’igihugu ko ari ibintu bibabaje ariko ko barakora ibishoboka byose kugira ngo uyu musore akire vuba.

Hari amakuru avuga ko ibyihebe byo muri Misiri ngo biri gushakisha Sergio Ramos ngo bamuzize ibyo yakoze avuna Salah. Uretse muri Misiri ariko, no mu bwongereza Polisi iri gucungira umutekano ku buryo buhambaye umuzamu wa Liverpool Karius bashinja ko yatsindishije ikipe.

Salah yavuze ko azaba ameze neza mu gikombe cy’Isi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger