AmakuruPolitiki

Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we bari mu Rwanda(Amafoto)

Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda, aho baje mu ruzinduko rw’akazi.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Uru ruzinduko rwa Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bagiriye mu Rwanda rwatangiye uyu munsi tariki 6 ruzageza kuya 8 Gashyantare 2024.

Aba bombi ndetse n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe bageze mu Rwanda bavuye muri Kenya aho bakiriwe na Perezida w’iki gihugu, William Ruto na Madamu we, Rachel Ruto.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe, Perezida Andrzej Duda azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse hakazanasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 7 Gashyantare 2-24, Perezida Andrzej Duda azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Azanitabira inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne [Polish-Rwanda Business Forum] mbere y’uko yakirwa ku meza na Perezida Paul Kagame.

Tariki ya 8 Gashyantare 2024, Perezida Andrzej Sebastian Duda azagera ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma akazasura Ikigo cy’Abana bafite ubumuga bwo kutabona mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda na Pologne bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu ngeri zitandukanye kuva mu 1960.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi. Muri Pologne habarizwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1500.

Mu 2022, ni bwo u Rwanda rwahise rufungura Ambasade yarwo muri Pologne maze Prof Shyaka Anastase agirwa Ambasaderi warwo muri icyo gihugu.

Mu mwaka ushize wa 2023, u Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya diplomasi, ay’ubufatanye mu bya gisirikare, kunoza ibikorwa byo gusoresha mu Rwanda no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imisoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger