AmakuruPolitiki

DRC: I Goma haguye ikindi gisasu cya rutura (Amafoto)

Umujyi wa Goma ukomeje gusatirwa n’imirwano ihanganishije M23 ndetse n’ingabo za Leta hamwe n’imitwe izifasha kwenyegeza irimo FDLR, mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse uyu mujyi wongeye guterwamo igisasu kinini.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki 7 Gashyantare 2024, muri uyu mujyi wa Goma ahitwa Mugunga hafi y’ishuri rya Cinuantenaire haguye igisasu, ahagana saa 6h20 za mu gitondo.

Byatumye abaturage benshi bahurura baza gushungera bareba ibyabaye, nk’uko byagaragaye mu mashusho yahafatiwe.

Uko bigaragara icyo gisasu cyaguye ahantu hitaruye abantu ndetse n’ibikorwaremezo, ku buryo ntawe cyahitanye.Icyakora cyangije igisenge cy’iri soko.

Ubwoba ni bwose muri uyu mujyi, kuko abaturage babona ko isaha iyo ariyo yose ubuzima bwabo bwajya mu kaga kubera iyi ntambara, ndetse hakaba hari abasivile bashobora kuhatakariza ubuzima.

Ntiharamenyekana abarashe iki gisasu. Si ubwa mbere ibi bibaye kuko mu minsi mikeya ishize, tariki 2 Gashyantare 2024 muri ako gace ka mugunga haguye ikindi gisasu.

Amakuru yatangwaga na sosiyete sivile yo muri kariya gace yavugaga ko abantu batatu ari bo bakomerekejwe n’icyo gisasu,abandi babiri barapfa ndetse kinasenya na zimwe mu nyubako.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger