AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Usher yatangiye kwamamaza imyenda y’imbere ikorwa na Kim Kardashian (Amafoto)

Umuhanzi Usher Raymond IV wamamaye ku muziki mpuzamahanga nka Usher yatangiye kwamamaza imyambaro y’imbere ikorwa n’Umunyamideli Kim Kardashian yiswe SKIMS.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu muhanzi yambaye imyenda y’imbere mishya y’abagabo yakozwe na SKIMS.

Imyambaro ya SKIMS uyu muhanzi ari kwamamaza izajya ku isoko ku wa 12 Gashyantare 2024. Ibiciro byayo biri hagati ya 16$ na 44$.

Kim Kardashian yatangiye kumenyekana mu itangazamakuru ubwo yamenyanaga n’inshuti ye Paris Hilton wari umunyamideli ukomeye. Mu mwaka 2002 ni bwo yaje kumenyekana cyane ubwo hajyaga hanze amashusho y’urukozasoni (Sextape) ye n’uwahoze ari umukunzi we (Boyfriend) umuraperi Ray J.

Aya mashuho yaje gushyirwa hanze na rumwe mu mbuga z’amashusho y’urukozasoni, nyuma y’aho muri Gicurasi mu 2007 ni bwo yaje kujyana uru rubuga mu nkiko aho yaje kwishyurwa agera kuri Miliyoni eshanu ($5,000,000) z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugore ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Twitter, Facebook na Instagram (aho akurikirwa n’abagera kuri miliyoni ijana na mirongo itandatu n’umunani kuri Instagram).

Kim Kardashian ahabwa agera kuri miliyoni imwe y’amadorali ($1,000,000) kuri buri butumwa ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, mu kwamamaza ibicuruzwa byinshi bitandukanye.

Kim Kardashian yagiye ashyira hanze ibicuruzwa byinshi bitandukanye, aho nko mu mwaka wa 2014 yashyize hanze umukino wo kuri telefoni zigendanwa yise “Kim Kardashian: Hollywood” wamwinjirije agera kuri miliyoni umunani ($ 8,000,000) z’amadolari ya Leta Zunze Umwe za Amerika.

Ibindi bicuruzwa twavuga nka Photo book (Selfish) mu mwaka 2015, n’ubwoko butandukanye bw’imyenda yagiye akuramo amafaranga menshi. Uyu mugore ni umwe mu byamamare byinjiza agatubutse, aho umutungo we usaga Miliyoni Magana atatu na mirongo itanu ($350,000,000) z’amadolari ya Amerika.

Mu myaka yakurikiye yagiye yibanda mu bicuruzwa by’ubwiza nko mu mwaka 2017, yashinze KKW Beauty, KKWFragrance na Skims yaje guhindurira izina ayita Backlash mu mwaka w’2019.

Uretse kuba umushoramari yagiye agaragara no mu bikorwa bya Politiki bitandukanye, aha twavuga nk’aho yigeze gusabira imbabazi umugore witwa Alice Marie Johnson kuri Pereziza wa Amerika Donald Trump.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger